Urukiko rwasanze rufite ububasha bwo kuburanisha abasivili baregwana na Lt Joel

Mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubiye inyuma rusuzuma ububasha rufite bwo kuburanisha abasivile, nyuma y’aho abaregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi (b’abasivili) bamwihakaniye ko batafatanyije nawe mu byaha baregwa.

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwanzuye ko ruzakomeza kuburanisha Lt Mutabazi n’abo baregwa hamwe n’ubwo ari abasivili, kuko ngo rusanga bakekwaho gufatanya nawe ibyaha by’iterabwoba, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, ndetse no kwangisha u Rwanda abaturage barwo n’amahanga.

Abaregwa hamwe na Lt Mutabazi bazindutse bamwihakana, urukiko ruhita rusuzuma ububasha rufite bwo kuburanisha abasivile.
Abaregwa hamwe na Lt Mutabazi bazindutse bamwihakana, urukiko ruhita rusuzuma ububasha rufite bwo kuburanisha abasivile.

Amategeko yemerera urukiko rukuru rwa gisirikare kuburanisha abasivile, aho ingingo ya 146 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko iyo abasirikare n’abasivile bafatanyije gukora icyaha kimwe cyangwa ibyaha by’urusobekerane; baburanishwa n’urukiko rwa gisirikare rubifitiye ububasha.

Abaregwa hamwe na Lt Mutabazi bafatwaga nk’abahuje nawe umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda buriho, nyamara urukiko rwari rutarasuzuma niba koko barafatanyije nawe.

Ikibazo cyavutse ubwo uwitwa Ngabonziza Jean Marie Vianney, wiyise Rukundo Patrick ubwo ngo yinjiraga mu mutwe wa RNC muri Uganda, yabajije impamvu aburanishwa n’urukiko rwa gisirikare ari umusivile, kandi ngo ntaho aziranye na Lt Joel Mutabazi.

Nyuma yo kumva abunganira Rukundo Patrick na bagenzi be, Urukiko rwagiye mu mwiherero wo gusuzuma niba hari ububasha rubifitiye, rugaruka rusaba buri wese kwisobanura niba hari aho aziranye na Lt Mutabazi cyangwa hari aho bagiranye imikoranire mu byaha buri wese ashinjwa.

Mu bihakanye Lt Mutabazi barimo n’abavuga ko batari bamuzi, batakoreye icyaha hamwe cyangwa mu gihe kimwe; ni Rukundo Patrick, Ndayambaje Aminadabu, Kalisa Innocent(Demobe), Nshimiyimana Joseph(Camarade), Nibishaka Rwisanga Cyprien, Nizeyimana Pelagie, Murekeyisoni Dative, Imaniriho Balthazar, Nizigiyeyo Jean de Dieu, Numvayabo Shadrack na Mahirwe Simon Pierre.

Nyuma y’impaka ndende abunganira abaregwa bagiranye n’ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba mu mugambi umwe bitagombera kumenyana, ahubwo ngo ikirebwa ari uko batumwe na RNC guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi bafite Lt Mutabazi nk’ubakuriye; urukiko rwongeye gutangaza ko rugiye kwiherera.

Urukiko rwagarutse ruvuga ko Lt Joel Mutabazi aregwa ubufatanyacyaha na Kalisa Innocent mu kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu, rukanavuga ko Lt Mutabazi akekwa gufatanya na Nshimiyimana Joseph alias Camarade mu cyaha cy’iterabwoba.

Mu kirego cy’ubushinjacayaha, urukiko ngo rwasanze kandi Kalisa Innocent na Ngabonziza Jean Marie Vianney baregwa ubufatanyacyaha, aho ngo bagiye muri Uganda gushakira RNC na FDLR abayoboke bo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aba bagabo bombi ngo bahise bemererwa na Nibishaka Cyprien na Nizigiyeyo Jean de Dieu kuba abayoboke ba RNC na FDLR, nabo ngo bakomeza kubona abandi bayoboke mu Rwanda, barimo Ndayambaje Aminadabu, Nizigiyimana Pelagie, Murekeyisoni Dative, Imaniriho Balthazar, Numvayabo Shadrack Jean Paul, Mahirwe Simon Pierre na Nimusabe Anselme.

“Kuba aba bose bahuzwa n’umugambi umwe ukubiye mu cyaha cyo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, no kuba Kalisa hari ibyaha by’ubufatanyacyaha aregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi, kandi aba bose hakaba hari ibyaha baregwa gufatanya na Kalisa, bivuze ko Urukiko rukuru rwa gisirikare rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha bakurikiranyweho”, nk’uko urukiko rwabyanzuye.

Urubanza rwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe b’abasivile bagera kuri 15, ruzongera kuburanishwa mu mizi ku matariki ya 17,18, 19 na 20 y’ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka wa 2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka