Urukiko rwangiye abayobozi baregwa guhombya Leta za Miliyari kuburana bari hanze

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ko Caleb Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN n’abandi baregwa hamwe bahoze ari abayobozi, baburana bari hanze ya gereza.

Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), aregwa hamwe na Christian Rwakunda wabaye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA), Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imyubakire (RHA), hamwe na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bayobozi bagambanye n’umushoramari witwa Rusizana Aloys ufite inzu ku Kacyiru, yaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 9.8 nyamara ngo yari ikwiye kugurwa amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.6.

Aya mafaranga arenga miliyari ebyiri akaba ari yo aba bayobozi bazira ko bahombeje Leta, bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’akagambane mu gupiganirwa isoko rya Leta.

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwemeje ko bafungwa by’agateganyo ariko bahise bajuririra mu Rukiko rwisumbuye, nyuma yo kumva ukwiregura kwabo na rwo rwaje kuvuga ko hari impamvu ikomeye ituma ibyo bakurikirayweho bishobora kubahama, rugumishaho icyo gifungo cy’agateganyo.

Aba bayobozi bahise bamenyesha Urukiko ko bafite ingwate z’inzu n’ibibanza kugira ngo bemererwe kuburana badafunzwe, ariko umushoramari Rusizana we yerekanye ingwate y’amafaranga miliyari eshanu n’igice.

Umunyemari Rusizana Aloys yari yanabwiye urukiko ko arwaye kandi akeneye umuganga umwitaho by’umwihariko, ariko Umucamanza yamubwiye ko nta nzitizi yagaragaje ko muri gereza badashoboye kumwitaho, ahita ategeka ko uwo mushoramari akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza yakomeje amenyesha buri wese mu bayobozi baregwa muri uru rubanza, ko ingwate yatanzwe itahabwa agaciro kurenza uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, abasaba kuzakizwa no kuburana urubanza mu mizi guhera tariki 13 Ugushyingo 2020, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka