Urukiko rwagize umwere Bahame Hassan naho Noteri Kayitesi bareganwaga akatirwa imyaka 4
Urukiko Rwisumbuye rwa Bubavu, kuri uyu wa 25 Kamena 2015, rwagize uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ku cyaha cy’ubufatangacyaha mu kwaka no kwakira ruswa, naho uwari Noteri w’Akarere, Kayitesi Judith, bari bari bafunganwe rumukatira igifungo cy’imyaka ine.
Mu cyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye, imbere y’imbaga y’abaturage ba Rubavu, Urukiko rukaba rwategetse ko mu myaka ine Kayitesi yakatiwe harimo ibiri agomba gufungwa muri gereza naho indi ibiri y’igifungu gisubitse kubera ko afite umwana w’uruhinja kuri ubu ufite ukwezi kumwe agomba kwitaho.

Uretse iyo myaka ine y’igifungo, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwaciye kandi ko Kayitesi miliyoni umunani amafaranga z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Bahame Hassan we yasabiwe guhita afungurwa nyuma yo kugirwa umwere kuko ibyaha yarezwe bitamuhama.
Nubwo Bahame agizwe umwere ku cyaha cyo gusaba Ruswa, hari urundi rubanza rumutegereje rwo gufatanya n’abari Abayobozi b’Akarere ka Rubavu hamwe n’abakozi bari bashinzwe akanama ko gutanga amasoko beguriye isoko rya Gisenyi rwiyemezamirimo ABBA.Ltd ngo mu buryo butubahirije amategeko.
Ubu uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu Christopher Kalisa akaba afunzwe kubera iyo mpamvu naho abagize akanama k’amasoko na bo bari baratawe muri yombi bakaba bararekuwe.
Bahame Hassan yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Werurwe 2015 n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku kwaka no kwakira ruswa, akaba yarareganwaga na Kayitesi Judith wari Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavi wahamijwe kwaka ruswa rwiyemezamirimo Mukamitari ngo kugira ngo ahabwe ikibanza gisimbura aho Leta yari yamubujije kubaka ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UWOMUBYEYI YIHANGANE MWISI NIKOBIGENDA.
imana yakoze uko yafashije Bahame Hassan ariko nawe ahindukire ayikorere
nibyiza imana yafashije Mayor ariko nawe ahindukire ayikorere