Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego cya Ingabire

Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwemera ikirego Victoire Ingabire yari yatanze asaba ko hari ingingo zimwe na zimwe ziri mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwamo, runongeraho ko n’inyandiko yari yatanze itari yujuje ibisabwa kuko cyariho umukono we.

Gusa rwongeraho ko atigeze ashyiraho umugereka w’itegeko numero 33, bis 06/09/2003 rihana icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara, bituma ikirego kitakirwa kuko kitari cyujuje ibisabwa n’amategeko.

Mu isomwa ry’iyo myanzuro byamaze iminota itarenze 10, Urukiko rwahise runamuca amafaranga y’u Rwanda y’ihazabu angana n’i 7.300, atayatanga akazavanwa mu mitungo ye.

Ingabire yari yatanze ikirego avuga ko ingingo y’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo bya Jenoside ry’ingingo rya 2, 3, 4 rya 33 bis ryo mu 2003 yavanwaho kuko zitubahiriza itegeko nshinga ry’uRwanda.

Ndetse n’umwunganira mu mategeko,Maitre Gashabana, akongeraho ko ingingo ya 5,6,7,8,9 z’iryo tegeko nazo zakurwaho kuko nazo zakurwaho kuko n’izo Ingabire yabahaye nazo zavaho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndifuza kumenya amakuru yuyu mugorora aho akomoka ndashaka kuvuga akarere ndetse n’umurenge kugirango nzabashe gukurikirana amakuruye munoherereze na numero za tel nabashakiraho

BYUMVUHORE EDOUARD yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka