Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko urwo rubanza Green Party iregamo inteko ishinga amategeko ruzatangira kuburanwa tariki 23 Nzeri 2015.

Frank Habineza umuyobozi wa Green Party yatangaje ko bishimiye iki cyemezo, ubwo bamaraga gusomerwa mu gitonfo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 2015.
Yaze ati "Twishimiye ko ikirego cyacu urukiko rusanze gifite ishingiro kandi ko rusanze rufite ububasha bwo kutuburanisha.”

Me Rwango Epimaque wari uhagarariye Leta, yavuze ko na bo biteguye kuburana kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo kongera kuruburanisha mu mizi. Ikindi ngo kuba inzitizi batanze mu rukiko zitaremewe ngo ntibivuze ko batsinzwe.
Mu manza zabanje, ababuranira Leta y’u Rwanda bari bagaragaje ko Urukiko rw’ikirenga rudafite ububasha bwo kuburanisha ruriya rubanza none rwanzuye ko rubufite.

Urukiko rwavuze ko rufite ububasha bwo kwemeza niba ibyo iri shyaka rivuga, bijyanye na referandumu no kuvugurura Itegeko Nshinga binyuranyije na ryo, kuko nta rundi rukiko rufite ububasha bwo guca bene izo manza.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo ishy”aka The Democratic Green Party” ritavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ryaregeye uru rukiko, risaba guhagarika ivugururwa iryo ari ryo ryose rishobora gukorwa ku Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo y’i 101 ivuga ku mubare wa manda Umukuru w’igihugu yemerewe.

N’ubwo iri shyaka ritifuza ko itegeko nshinga yavugururwa kugira ngo Perezida Kagame abashe kongera kwiyamamariza indi manda, abaturage bakabakaba miliyoni enye bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba ko iyi ngiro yahindurwa kuko ari bo bayitoreye.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Muvaneho rank mukoreshe ikirango kuko siwe shyaka ejo azavaho nizere ko we atazahindura manda ye
Itegeko nshinga ryatowe nabaturage ninabo bafite ububasha bwo kurihindura rero green party nivuge ivuye aho
Iryo Shyaka Rishoborakubaririgukora Ibyoritazi Ubuse Rirutata Imbaga Yabanyagwanda Basaga Million 12 Bashaka Ko Rihinduka