Urukiko rusabiye Rusesabagina kongererwa amasaha yo gutegura urubanza no guhabwa mudasobwa

Urukiko Rukuru ruburanisha urubanza rwa Rusesabagina Paul n’abo bareganwa, ku wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 rwasuye gereza ya Mageragere aho afungiye rumusabira kongererwa amasaha yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa na mudasobwa.

Ni umwanzuro wasomewe mu rukiko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nyuma y’uko Rusesabagina yari yagaragarije urukiko ko atinda kohereza umwanzuro ku nzitizi mu rubanza rwe kubera kutabona umwanya wo kuwutegura.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’uregwa n’abamwunganira, n’ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere n’Ubushinjacyaha, urukiko rwafashe umwanzuro ku bintu bibiri, ikijyanye no gufatira inyandiko za Paul Rusesabagina ndetse no kuba yahabwa uburyo bumufasha gutegura urubanza.

Urukiko rwasabye ko Rusesabagina ahabwa uburyo bwo gutegura urubanza burimo guhabwa mudasobwa irimo inyandiko zose zigize dosiye ye ndetse na gereza afungiyemo ikamuha igihe gihagije cyo kwiga urubanza rwe.

Ikindi cyagaragaye kigomba gukosorwa ngo ni inyandiko ze zirebana n’urubanza n’izindi zifatirwa akamara igihe atarazisubizwa.

Urukiko rwanzuye ko ku bw’imigendekere myiza y’urubanza no ku bw’uburenganzira bw’umufungwa nk’uko biteganywa n’amategeko arimo itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, ndetse no ku mahame mpuzamahanga, urukiko rwasanze inyandiko zirebana n’urubanza Rusesabagina Paul ahererekanya n’abunganizi be zidakwiye gufatirwa.

Naho ku zindi nyandiko zitarebana n’urubanza n’ibindi bintu yohererezwa binyujijwe ku bunganizi be, byajya bikorerwa urutonde bikanyuzwa ku buyobozi bwa gereza.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, Rusesabagina Paul n’abunganizi be bari batanze inzitizi zituma batarashyira umwanzuro muri systeme harimo kuba Rusesabagina yari afite ibibazo birimo kutabona uburyo buhagije bwo gutegura urubanza rwe, kuba hari inyandiko zirebana n’urubanza rwe zifatirwa n’ubuyobozi bwa gereza izindi zikamugeraho zitinze bikamugiraho ingaruka mu gutegura dosiye ye ntatange umwanzuro we ku gihe ndetse ngo akaba hari n’imiti ye atahawe, bikaba imbogamizi ituma ubwo yasurwaga yari ataratanga umwanzuro wo kwiregura.

Rusesabagina yavuze ko atazi umubare w’inyandiko zafatiriwe kandi ngo n’iyo azisubijwe ntamenya izavuyemo.

Rusesabagina Paul n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko kubera ko dosiye ye ari nini nk’inyandiko itanga ikirego ifite paji 269 naho ibindi bijyanye na yo bikaba paji zigera ku bihumbi bitatu.

Yasabye ko yahabwa mudasobwa (Computer) ndetse agahabwa n’igihe gihagije ku matara kuko atabona igihe gihagije cyo gusoma dosiye kuko ngo amatara bayazimya hakiri kare ariko agashima uburenganzira ahabwa bwo kuganira n’abunganizi be.

Ubuyobozi bwa gereza ya Mageragere buvuga ko nta nyandiko ze bufatira ariko nanone amabwiriza ya RCS ateganya ko nta kintu cyinjira muri gereza kitagenzuwe na gereza kandi ngo arazisubizwa ntizifatirwa ikindi ngo ntiyigeze akibagezaho uretse kucyumvira mu rukiko uretse ko ngo bemera ko hari igihe zitinda.

Naho kuzimya amatara ngo biterwa n’umutekano w’abagororwa nk’uko amabwiriza ya RCS abiteganya ariko bagiye gushaka uko cyakemuka kugira ngo abashe kwiga dosiye ye neza.

Ku bijyanye no kumushakira imashini (Computer), ubuyobozi bwa gereza bwemeye ko nabisaba buzafatanya n’izindi nzego kuyimushakira nabwo bukaba bwemera ko ari bwo buryo bwiza bwakemura ikibazo.

Kuba hari imiti ya Rusesabagina yafatiriwe, ubuyobozi bwa gereza bwavuze ko amabwiriza ya RCS atemera ko umugororwa abana n’imiti mu cyumba ahubwo ishyirwa kwa muganga umugororwa akajya ayihabwa igihe ayikeneye.

Urukiko nyuma yo kwinjira mu cyumba cya Rusesabagina rwasanze afite uburyo bwo kuba yategura dosiye ye kuko afitemo ameza n’akabati yabikamo impapuro ze.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka