Urukiko Rukuru rwanze ubusabe bwa Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa.

Ingabire Umuhoza Victoire
Ingabire Umuhoza Victoire

Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024 nibwo Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Victoire Ingabire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.

Urukiko rwafashe umwanzuro warwo ku ngingo zitandukanye z’iteka rya Perezida rigena imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, ari na zo yahawe arekurwa.

Urukiko rwanze ubu busabe kubera ko igihe Ingabire Victoire yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.

Urukiko rusanga ibyo kuba umuntu ahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, nubwo itegeko rivuga ko yasaba ihanagurwabusembwa, habarwa imyaka itanu nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ariko hari ibyo yategetswe agomba kubanza kubahiriza.

Urukiko rusanga kuba hari ibyo yategetswe kubahiriza n’iteka rya Perezida kandi bikaba bitararangira, adakwiriye guhabwa ihanagurabusembwa.

Rwagaragaje ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba ihanagurwabusembwa rugasanga igihe cyakurikizwa cyo gusaba guhanagurwaho ubusembwa ari ugutegereza imyaka itanu nyuma yo gusoza igihe cy’igifungo yari yarakatiwe.

Umucamanza wasomye umwanzuro yagize ati: “Ntibyashoboka gukuraho ubusembwa uwahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu gihe ibyo yategetswe bitararangira”.

Yavuze ko ibyo Victoire Ingabire agomba kubahiriza bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika bizarangirana n’igihe cy’igifungo cyari gisigaye bityo akaba adashobora kuvanwaho ubusembwa.

Mu Rwanda, umuntu wakatiwe n’inkiko agafungwa igihe kirenze amezi atandatu ntashobora kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika cyereka ahanaguweho ubusembwa n’inkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka