Urukiko Rukuru rwanze icyifuzo cya Ingabire n’abamwunganira

Ubwo rwongeraga gusubukuraga ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2011, Urukiko Rukuru rwemeje ko inzitizi abunganira Ingabire aribo Me Gatera Gashabana na Me Edward Ian bagaragaje nta shingiro zifite, bityo iburanishwa rihita rikomeza Ingabire yiregura kuko atanajuririye icyo cyemezo.

Abunganira Ingabire bari bagaragaje inzitizi zivuga ko urukiko Rukuru nta bubasha rufite bwo kumuburanisha ndetse ko adakwiye gukurikiranwaho ibyaha byakorewe hanze y’u Rwanda ndetse ngo hari n’ibyaha atamenyeshejwe mu gihe yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Urukiko rwemeje ko rufite ububasha bwo gukurikirana Umunyarwanda wese wakoreye icyaha hanze y’igihugu iyo gihanwa n’igihugu yagikoreyemo. Gusa umucamanza yongeyeho ko ubushinjacyaha bwagaragaje inenge ubwo butamenyeshaga Ingabire ingingo zihana ibyaha bimwe mu byo yari akurikiranyweho ariko ko bitabuza urubanza gukomeza, ko ahubwo agomba gutangira kwisobanura.

Ingabire ndetse n’abamwunganira ntibigeze bagaragaza izindi mpungenge kuko batigeze bajuririra icyo cyemezo.
Ingabire yisobanura yatangiye agaragariza urukiko uwo ari we n’ uko yinjiye muri politiki mu mwaka wa 1998 ubwo yagiye mu ishyaka rya RDR, aza no kurigeza mu Buholandi aho yari atuye kugeza ubwo yarihagarariye mu rwego rw’isi akanajya arihagararira mu nama zitandukanye ku isi.

Aha Ingabire akaba yisobanuye ko avuga ko atarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ko atigeze yanga abatutsi kuko hari na murumuna we watewe inda n’umututsi mu 1993 kandi bakaba barakomeje kubana nta kibazo.
Akaba yarahakanye ko ingengabitekerezo atayikura mu muryango we, aho ubushinjacyaha buvuga ko ise yaguye muri gereza ashinjwa Jenoside naho nyina akayifungirwa.

Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho ibyaha 6, aribyo : ingengabitekerezo ya Jenoside, kubiba amacakubiri n’ivangura, kurema umutwe witwara gisirikare hagamijwe igitero cy’intambara, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho ndetse no guhungabanya umutekano bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Ibyo byose ariko we arabihakana.

Uru rubanza ruracyakomeje, aho Madamu Ingabire Umuhoza Victoire azakomeza kwisobanura ku bimenyetso byose ubushinjacyaha bwagaragaje ari nako hagitegerejwe ibindi bizaturuka mu Buholandi.

Aregwa hamwe na Lt. Col. Nditurende Tharcisse, Lt. Habiyambere Noël, Maj. Uwumuremyi Vital na Capt. Karuta Jean Marie Vianney.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka