Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwumvise ubujurire bwa Brig Gen Rusagara na Col Byabagamba

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7/10/2014 nibwo urukiko rukuru rwa Gisirikari ruherereye i Kanombe rwumvise ubujurire bw’abasirikari bakuru Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara utakiri mu gisirikari ndetse n’umushoferi we Sgt François Kabayiza nawe utakiri mu gisirikari ku ifungwa ry’agateganyo bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare.

Urukiko rwatangiye rwibutsa icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikari cy’ifungwa ry’agateganyo ndetse n’ibyaha rwasanze bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bafungwa by’agateganyo.

Abaregwa bibukijwe ibyaha baregwa birimo gukwirakwiza impuha zigamije kugomesha rubanda no kubangisha ubutegetsi buriho, gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta kandi ari abayobozi.

Abaregwa n’ababunganira bagaragaje impamvu banenga imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikari kuko rwagendeye ku bisobanuro by’ubushinjacyaha bidafite ibimenyetso bifatika.

Muri uru rubanza, Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wigeze kuyobora inkiko za gisirikare mu Rwanda ubu ziri kumuburanisha bagaragaje kwisobanura imbere y’urukiko no kugaragaza ko ari abere kurusha mbere.

Mu kwisobanura Col Byabagamba yatangiye avuga ko impamvu ajurira nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze ndetse avuga ko niyo butatanga ibikomeye ariko bukagira na bike bugaragaza.

Col Byabagamba, Sgt Francois Kabayiza na Brig Gen Rusagara mu rukiko rw'ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 30/09/2014.
Col Byabagamba, Sgt Francois Kabayiza na Brig Gen Rusagara mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 30/09/2014.

Me Gasore Gakunzi Vallery umwunganira, nawe yanenze imyanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare kuko ngo rwagendeye ku byemezo by’ubushinjacyaha butagaragaza ibimenyetso bifatika.

Col Byabagamba n’umwunganira bongeye kuvuga ko ntacyagombaga kubuza Col Byabagamba kwakira imbunda yazaniwe na Sgt Kabayiza ziturutse kwa Rusagara mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yazihishe nkana.

Col Byabagamba kandi avuga ko amagambo bamushinja ari ayanditswe mu kinyamakuru bityo bakaba bamwitirira ibitekerezo by’abandi.

Rtd Brig Gen Rusagara yagarutse ku buryo yafunzwe binyuranyije n’amategeko ndetse agaragaza ko ibimenyetso bimushinja byagaragaye nyuma yo gufatwa, ibi ngo bikaba binyuranyije n’amategeko kandi ko urukiko rwabyirengagije.

Yanenze kandi imikirize y’uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo agaragaza ko bidakwiye inzego zo mu Rwanda bizwi ko zikora akazi kazo neza.

Me Ntambara wunganira Brig Gen Rusagara avuga ko asanga nta mpamvu zikomeye urukiko rwagendeyeho rutegeka ko umukiriya we afungwa iminsi 30 cyane ko rwari rwemeye ko yafunzwe binyuranije n’amategeko.

Sgt Kabayiza n’umwunganira, Me Mucyo bagarutse ku burwayi bwe ndetse n’ubunyangamugayo bwe bwo guha imbunda umusirikari, kuko niyo yaba yarakoze akazi ka Polisi ntacyo bitwaye kuko nayo ikora akazi neza.

Col. Tom Byabagamba n'umugore we (iburyo) baganira n'umwunganizi mu mategeko.
Col. Tom Byabagamba n’umugore we (iburyo) baganira n’umwunganizi mu mategeko.

Ikindi ngo ntiyari kubaza shebuja (Brig Gen Rusagara) niba yaba afite ikibari cyo gutunga imbunda kuko iyo abikora yari kuba akoze ikosa rikomeye, asaba kurekurwa kuko ngo hejuru y’uko ari umukozi wumvira, anarwaye indwara yo gususumira n’umwijima bituruka ku iyicarubozo yakorewe (yavuze mbere ko yakubiswe imbunda).

Ubushinjacyaha bwo bwakomeje kwemeza ko Col Tom Byabagamba yahishe nkana imbunda kuko yazimaranye iminsi itatu akazitanga yazibajijwe n’ubugenzacyaha. Ubushinjacyaha busanga kandi kuba Rusagara hari imbunda yakuye muri Africa y’Epfo byaba bifite aho bihuriye n’abanzi b’igihugu bo muri RNC.

Brig Gen Rusagara yabwiye urukiko ko imbunda yayibonye mu 1996 ayivanye muri Africa y’Epfo kandi umubano w’ibihugu byombi icyo gihe ngo wari wifashe neza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo yari Jenerali yatunze imbunda binyuranyije n’amategeko kuko zitari zizwi na RDF, bumushinja kandi icyaha cyo gusebya Leta bukemeza ko yabikoze ari umuyobozi kuko yashyizweho n’iteka rya Perezida wa Repubulika, bugasaba ko ari impamvu zikomeye zatuma abaregwa bakomeza gufungwa.

Nyuma y’impaka zamaze amasaha agera kuri ane hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa, urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro warwo kuri ubu bujurire kuri uyu wa kane tariki ya 9/10/2014.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwese ibyo mwemeza ntimubizi,gusa Imana niyo izi uvuga ukuri cyangwa ubeshya kuko ku mpande zombi birashoboka rero nimureke guhamya ibyo mutahagazeho.Gusa twese tumenye ko imanza ducira abandi hari igihe twese ntawuvuyemo tuzahagarara imbere y’intebe y’Imana yo isoma imitima idakeneye ibihamya by’abantu,so nasabaga abashinja abandi ko bakwiye kugendera k’ukuri,aho kugendera ku bindi.thx

diego yanditse ku itariki ya: 8-10-2014  →  Musubize

aba bagabo ikigaragara bakoze ibyaha rwose ahubwo nibemere babe abagabo basabe imbabazi kuko ibimenyetso byo birahari rwose kandi njyembona banakwiye kuburabana bafunze kuko bafite amayeri menshi batoroka ubutabera.

simon yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

ibi byaha baregwa birakomeye ku buryo bagomba gufata imyanzuro yabyo bitonze maze bagahanwa bikanabera abandi isomo baba bashaka gukora amakosa nkaya ashyirishamo igihugu

lalana yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka