Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwashimangiye ko Brig Gen Rusagara, Col Byabagamba bakomeza gufungwa

Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe rwavuze ko urukiko rw’ibanze rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rutibeshye ku kuba rwarakatiye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, abasirikare bakuru ari bo Brig Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sgt François Kabayiza.

Kuri uyu wa kane tariki 09/10/2014, urwo rukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko abo basirikare bakomeza gufungwa by’agateganyo, bitewe n’uko baregwa ibyaha bikomeye byo kuba baratunze imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko, gusebya igihugu ari abayobozi ndetse no kugumura rubanda.

Kuba Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sgt François Kabayiza baratunze imbunda mu buryo bunyuranije n’amategeko, ngo bigize impamvu zifatika zo gukekwaho icyaha, nk’uko urukiko rwabisobanuye.

Rwakomeje ruvuga ko kuba abaregwa bafite ababashinja ko bagiye bababwira amagambo asebya Leta n’ubutegetsi buriho, ngo ari indi mpamvu igaragaza ko barekuwe by’agateganyo bakwica iperereza.

Col Tom Byabagamba, Brig Gen Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y'Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe.
Col Tom Byabagamba, Brig Gen Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y’Urukiko rukuru rwa gisirikare ruri i Kanombe.

Ku itariki 30 z’ukwezi gushize kwa cyenda, Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwari rwategetse ko abo basirikare batatu baba bafungiwe by’agateganyo muri gereza ya gisirikare yo ku Mulindi; ariko bo bahise babijuririra bavuga ko ibyo baregwa atari ibyaha.

Brig Gen Rusagara yari yavuze ko atagombye gushinjwa kwamamaza cyangwa gukwirakwiza amagambo yangisha ubutegetsi rubanda, mu gihe ngo abo yayabwiraga ari bamwe mu nshuti ze atari rubanda. Ngo byari kwitwa gukwirakwiza cyangwa kwamamaza ibihuha iyo akoresha inama abaturage, akabivuga mu mbwirwaruhame.

Yiregura ku bijyanye no gutunga imbunda bitemewe n’amategeko, Brig Gen Frank Rusagara washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko icyari kuba igitangaza ari ukutagira mbunda kandi ari umusirikare.

Col Tom Byabagamba yari yireguye avuga ko kwakira imbunda zazanywe iwe na Sgt Kabayiza wazikuye kwa Brig Gen Frank Rusagara, byari mu bubasha ahabwa n’amategeko nk’umusirikare, ndetse ko amagambo yasohotse mu binyamakuru asebya Leta, ngo atari we wayavuze ahubwo ko ari aya ba nyiri kuyandika.

Sgt Kabayiza (nawe uri mu kiruhuko cy’izabukuru) aregwa ubufatanyacyaha mu guhisha nkana ibimenyetso byafasha gutahura ibyaha (imbunda yajyanye kwa Col Tom Byabagamba); akaba yemera ko icyo gikorwa yagikoze, ariko ngo nticyagombye kwitwa icyaha kuko yashakaga kuzigeza ku babishinzwe zikareka kwandagara mu rugo rw’umuntu udahari wari ugiye gufungwa.

Abaregwa babiri, Brig Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, ku buryo biramutse bibahamye nyuma yo kuburana urubanza baruhereye mu mizi, bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka