Urubanza Uwajamahoro yarezemo ibitaro ‘La Croix du Sud’ rwongeye gusubikwa

Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwongeye gusubika urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.

Umucamanza yagaragaje ko mu iburanisha riheruka, hari hasabwe ko raporo yakozwe n’urugaga rw’abaganga n’abavuzi b’amenyo mu Rwanda, yazifashishwa mu mikirize y’uru rubanza, kandi ababuranyi bose babyemeranyijeho. Urukiko rukaba rwaranditse rusaba iyo raporo ariko kugeza ubu rukaba rutarasubizwa.

Uru rubanza rwaherukaga gusubikwa n’Urukiko rukuru rwa Kigali, ku wa 12 Werurwe 2024, ku busabe bw’uruhande rw’ibitaro La Croix du Sud.

Icyo gihe abahagarariye ibyo bitaro, babwiye Urukiko ko hari amakuru bafite ko harimo gukorwa raporo n’Inama nkuru y’abaganga (Medical Council), ku bijyanye n’icyo kibazo bityo ko byaba byiza na yo itegerejwe.

Basabye Urukiko ko rwasubika iburanisha kugira ngo amakuru azava muri iyo raporo abe yakwifashishwa mu migendekere myiza y’urubanza.

Me Matimbano Barton wunganira Uwajamahoro, yagaragaje ko mu nyungu z’ubutabera iyo raporo yategerezwa, kugira ngo amakuru yaba akubiyemo na yo azifashishwe mu rubanza.

Nubwo byari biteganyijwe ko urubanza rusubukurwa ku wa 26 Mata 2024, rwaje gusubikwa kuko n’ubundi iyo raporo itaragaragara.

Ikibazo cya Uwajamahoro Nadine, cyamenyekanye mu itangazamakuru, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC tariki ya 2-3 Gashyantare 2024, Uwajamahoro akimugejejeho.

Icyo gihe yasobanuye uburyo yarangaranywe n’abaganga, aza gutanga ikirego ariko ibitaro biramutsinda bimutegeka gutanga inshyi za Avocat, zingana n’ibihumbi 500Frw, gusa ntiyanyuzwe ahubwo yaje kujurira mu Rukiko rukuru.

Uwajamahoro avuga ko nyuma y’ubwo burangare ubwo yagombaga kubyara abazwe ariko bigatinda, umwana we yavukanye ikibazo, atangira kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo ibya CHUK na CARAES Ndera, nyuma aza kubwirwa ko ubwonko bwe bwaboze, bityo ko adashobora gukira.

Yaje kugana inkiko avuga ko ibitaro bitamuhaye serivisi nziza, ko ari nabyo byaviriyemo umwana we uburwayi.

Uwajamahoro kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yari yitabiriye iburanisha yifashishije ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka