Urubanza rwa Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta rwasubitswe

Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kuko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranwaho.

Fatakumavuta ubwo yari ageze ku rukiko
Fatakumavuta ubwo yari ageze ku rukiko

Urubanza rwe rwahise rusubikwa nyuma y’uko umwunganira yagaragaje ko batabashije kubona dosiye ngo amenye ibyo akurikiranyweho, bagaragaza ko batiteguye kuburana.

Umunyamategeko yasabye urukiko ko rwabaha umwanya wo kwiga urubanza neza kugira ngo bazaburane biteguye.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu yo gusubika urubanza kuko ibikubiye muri dosiye y’uregwa n’umwunganira babizi.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko iburanisha yafashe icyemezo cyo kwimurira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 5 Ugushyingo 2024.

Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho amahoro yimana abane namwe!!!! Fata kumavuta niyemere icyaha aregwa asabe imbabazi abayobozi bacu nababyeyi beza bazamuha imbabazi murakoze cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2024  →  Musubize

Muraho neza uyumunyarwanda Sengabo fatakumavuta yikwivuna kuko rib yamwihanije kenshi ntiyayumvira none nomurukiko ngo ntiyiteguye, kumara icyogihe cyosese afunze nibyobyiza yakwihutishije ibye bikavamunzira niwe uhomba

Nkotanyi Muvunyi yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Muraho neza uyumunyarwanda Sengabo(fatakumavuta yikwivuna kuko rib yamwihanije kenshi ntiyayumvira none nomurukiko ngo ntiyiteguye kumara icyogihe cyosese afunze nibyobyiza yakwihutishije ibye bikavamunzira niwe uhomba
Mubeho

Nkotanyi Muvunyi yanditse ku itariki ya: 31-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka