Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD irwanya u Rwanda ifite umutwe witwa FLN, yatangiye kuburana kuri uyu wa gatatu mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 84 baregera indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu, ndetse n’itsinda ry’abashinjacyaha batatu.
Ni urubanza Urukiko Rukuru ruvuga ko rudashobora kurangira vuba mu gihe haba habayeho kuburanisha umwe umwe cyangwa buri tsinda ukwaryo, bitewe n’umubare munini w’abarega n’abaregwa.
Me Mukashema Marie Louise hamwe na bagenzi be Me Alice Umulisa na Me Mugabo bunganira abaregera indishyi, basimburanye mu gusoma amazina y’abaturage biciwe ababo n’abangirijwe imitungo, abenshi bakaba ari abo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.
Hari n’abandi baregera indishyi batuye mu turere twa Rusizi, Nyarugenge na Kayonza, bakaba bari bafite ababo n’ibyabo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri utwo turere hapfuye abaturage icyenda baguye mu bitero byagabwe n’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD muri 2018-2019, icyo gihe iyo mpuzamashyaka ikaba yarayoborwaga na Paul Rusesabagina.
Rusesabagina ushinjwa ibyaha 13 byo kurema no gutera inkunga umutwe w’Iterabwoba wa FLN, yemereye urukiko ko yawuteye inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri (akaba arenga amanyarwanda miliyoni 20).
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye na ho Rusesabagina yavugaga ko ashyigikiye umutwe wa FLN wavaga muri Nyungwe ukagaba ibitero ku baturiye iryo shyamba mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Hari igitero cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru ku itariki 19 zishyira 20 Kamena mu mwaka wa 2018, cyiciwemo uwitwaga Maniraho Anatole wari umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabimata hamwe na Habarurema Joseph wari umucuruzi w’inyama.
Iki gitero kandi cyakomerekeyemo abantu batavuzwe umubare ariko barimo n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, ndetse we akaba yaranatwikiwe imodoka.
Umwe mu bahoze ari abavugizi ba FLN, Nsabimana Callixte yabwiye urukiko ko ibyo aregwa bifitanye isano n’ibya Paul Rusesabagina wabayoboraga ku rwego rw’ikirenga, bikaba ari imwe mu mpamvu zatumye imanza z’abahoze muri FLN zihuzwa n’urwa Paul Rusesabagina.
Urubanza mu mizi rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa gatatu, ni rwo ruzagaragarizwamo ibyo abaregwa bose uko ari 20, barimo Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman na Paul Rusesabagina bagomba gutanga nk’indishyi y’akababaro.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Ibikubiye muri raporo y’urukiko nyuma yo gusura gereza Rusesabagina afungiyemo
- Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bongeye kwitaba urukiko
- Video: Reba uko Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bageze ku rukiko
- Umuvugabutumwa Niyomwungere yasobanuye uko yazanye Rusesabagina mu Rwanda
- Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ntabwo byakwitwa gushimuta - Ubushinjacyaha
- Urukiko rusabiye Rusesabagina kongererwa amasaha yo gutegura urubanza no guhabwa mudasobwa
- Rusesabagina yasabye guhabwa igihe cyo gukomeza gutegura urubanza
- Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda inyandiko ziramutamaza
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|