Urubanza rwa Prince Kid rwongeye gushyirwa mu muhezo

Urukiko rwongeye kwemeza ko urubanza ruregwamo umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back up, Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rukomeza kubera mu muhezo, kabone n’ubwo we n’umwunganira mu mategeko basabaga ko rwabera mu ruhame.

Ishimwe Dieudonné
Ishimwe Dieudonné

Ishimwe arimo kuburana mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa, kuko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwari rwamusabiye gufungwa by’agateganyo, byatumye ahita abijuririra.

Ishimwe Dieudonné n’umunyamategeko we bari basabye ko baburanira mu ruhame kuko ibyo ashinjwa n’ubundi byasakaye mu itangazamakuru, ndetse n’umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo bikabera mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwo bwongeye gusaba ko uru rubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’uko abatangabuhamya bakeneye kubikirwa ibanga, ndetse bakanasigasira umuco mbonezabupfura.

Ibi ni nabyo byaje kwemezwa n’umucamanza bityo urubanza rukomereza mu muhezo.

Prince Kid waje mu myenda y’iroza iranga imfungwa, yatawe muri yombi tariki ya 26 Mata 2022, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka