Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwahinduye isura ahishura abaterankunga ba FLN

Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 13 Nyakaga 2020 rwasubukuye urubanza ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Callixte.

Nsabimana Callixte aburana yemera ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi
Nsabimana Callixte aburana yemera ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi

Ibyaha ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Nsabimana wari umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi ba FLN bikaba birimo ibyo gushinga umutwe utemewe witwaje intwaro hagamijwe guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsabimana kandi mu byaha 17 akurikiranyweho harimo icyo kugaba ibitero mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bigahitana abaturage bikanangiza ibyabo.

Ubwo yageraga mu rubanza rwabereye ku ikoranabuhanga abacamanza bari i Nyanza naho Nsabimana Calixte ari muri gereza ya Mageragere aho afungiye, yabwiye urukiko ko hari icyo yifuza guheraho, maze avuga ko umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi watewe inkunga y’amadolari ya Amerika ibihumbi 150 na kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

N’ubwo Nsabimana Callixte yari yatangiye avuga ko hari umuperezida n’igihugu bateye inkunga FLN adashaka kuvuga, urukiko rwategetse ko abitangaza kuko hari abakurikiye urubanza bagomba kubimenya barimo n’abaregera indishyi.

Nsabimana Callixte yatunze agatoki Perezida w’Igihugu cya zambiya, Edgar Lungu, ko yaba yaragiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’imitwe bibumbiye mu cyo bise P5 ngo icyo gihugu kibafashe guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2017, Perezida wa Zambia Edgar Lungu yemereye Paul Rusesabagina, uyoboya MRCD ko azamutera inkunga yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ku ikubitiro amuha ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika.

Yasobanuye kandi ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi ba PDR Ihumure, rimwe mu mashyaka agize MRCD, yahuye na Perezida Edgar Lungu bakaganira ku nkunga yo gutera FLN, ibyo bikaba byaratije umurindi ibitero FLN yatangiye kugaba ku Rwanda.

Yisobanura ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Nsabimana yavuze ko abyemera ariko atagize uruhare mu gushinga uwo mutwe wa FLN bityo akaba abisabira imbabazi.

Uru rubanza rwanitabiriwe n’abaregera indishyi batandatu barimo Nsengiyumva Vincent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, uyu akaba yaratwikiwe imodoka mu bitero byo mu ijoro ryo kuwa 19 rishyira 20 Kamena 2018 akanakomeretswa.

Biteganyijwe ko muri uru rubanza abaregera indishyi bose bahabwa umwanya bakagaragaza ibyo baregera ndetse n’imyirondoro yabo. Iburanisha rizasubukurwa tariki ya 10 Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka