Urubanza rwa Nsabimana Callixte: Abakozweho n’ibitero bya FLN barashaka kuregera indishyi
Bamwe mu babuze ababo, abakomeretse n’abasahuwe mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN (Front de Liberation National), baratangaza ko mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita Sankara na bo bazirikanwa.
Aba bavuga ko kuba Nsabimana yaratangiye kuburanishwa ari byiza kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze, ariko bagasaba ko bakwiye guhagararirwa mu rubanza kugira ngo hazabeho guhabwa indishyi z’akababaro.
Igitero cya FLN mu Karere ka Nyaruguru cyahitanye abantu batatu, gikomeretsa babiri. Cyatwitse inzu imwe, imodoka, Moto, ndetse kinasahura amatungo, imyaka n’imyambaro by’abaturage.
Igitero cyo mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe, cyo cyahitanye abantu batandatu, gikomeretsa 19, gitwikirwamo imodoka ndetse kinasahura bimwe mu byo abagenzi bari bafite.
Mukashyaka Josephine utuye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yaburiye umugabo we Munyaneza Fidèle mu gitero cya FLN cyo ku wa 19 Kamena 2019 mu Murenge wa Nyabimata. Uwo mugabo yari asanzwe ari umuyobozi w’ishuri, akaba kandi yari Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata.
Mukashyaka avuga ko bashimishijwe no kuba Nsabimana Callixte wari umuvugizi wa FLN wiyemereye ko yagize uruhare muri icyo gitero yarafashwe, akaba yarashyikirijwe ubutabera.
Gusa Mukashyaka avuga ko umugabo we wishwe ari we wamufashaga kurera abana, akavuga ko byari bikwiye ko ababuze ababo muri ibyo bitero bahabwa umwanya wo kuregera indishyi mu rubanza rwa Nsabimana Callixte wiyita Sankara.
Agira ati “Nk’ubu umugabo ni we wamfashaga kurera abana, baracyari bato cyane, urumva nyine ni ibibazo. Sinzi niba wenda ubutabera buzamutegeka gutanga indishyi. Nta kintu bigeze batubwira niba wenda hari uruhare twagira muri urwo rubanza, nta kintu tubiziho”.
Mukashyaka kandi avuga ko nk’ababuriye ababo muri ibyo bitero, igihe urubanza rwazatangira kuburanishwa mu mizi, Nsabimana wabigizemo uruhare yazajyanwa kuburanira aho byakorewe.
Ati “Bibaye byiza rwose, yazaza kuburanira ahakorewe icyaha, hanyuma nyine n’indishyi z’akababaro akazitanga”.
Umugabo yasigiye Mukashyaka abana babiri, uw’imyaka 11 n’uw’imyaka irindwi.
Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, na we yaburiye umugabo we, Maniraho Anatole, mu gitero FLN yagabye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Maniraho yari asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata.
Uyu mugabo yasigiye Mukashyaka abana babiri, barimo umukuru w’umwaka n’amezi atandatu, ndetse n’uwo yasize ataravuka, kuko ubu aribwo yujuje amezi atandatu.
Ingabire na we avuga ko ibyo gufatwa no kugezwa mu rukiko kwa Nsabimana Callixte wiyita Sankara abyumva mu makuru kimwe n’abandi.
Avuga ko nta ruhare na ruto yigeze ahabwa mu rubanza rwa Nsabimana ngo abashe kuregera indishyi, agasaba ko habaho kwibuka ko abahitanywe n’ibitero bya FLN bari bafatiye runini imiryango yabo.
Ati “Ubuzima ntibworoshye cyane cyane ku bana b’impinja ndera jyenyine. Bararwara, ni jye biba bireba, mbese byose bindi ku mutwe. Niba hari ukuntu yatanga indishyi ku bantu yagiriye nabi yategekwa kubikora”.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye Kigali Today ko urubanza rwa Nsabimana Callixte rukiri mu ntangiriro, aho aburana ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Nkusi yavuze ko igihe cyo kuburanisha uru rubanza mu mizi nikigera, abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN Nsabimana yari abereye umuvugizi na bo bazaba bafite uburenganzira bwo kuregera indishyi.
Nkusi kandi avuga ko icyo gihe nikigera, abafite aho bahuriye n’urwo rubanza bose bazabimenyeshwa, hanyuma abashaka kuregera indishyi bakabikora.
Ati “Mu gihe dosiye yaregerwa mu rukiko, iregerwa kugira ngo aburanishwe mu mizi y’urubanza, na bo bashobora kugaragara mu rubanza bakaregera indishyi nta kibazo. Bazamenyeshwa, kuko iyo victims (abakozweho) bahari bamenyeshwa ko dosiye yamaze kuregerwa. Bafite ubwo burenganzira rero bwo kuza bakaregera indishyi, ni uburenganzira bwabo”.
Nsabimana Callixte wiyise Sankara akurikiranyweho ibyaha 16 byiganjemo iby’iterabwoba, ubwicabyi, kurema umutwe w’ingabo utemewe, guhakana Jenoside, gutwika, gusahura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.
Ubwo yagezwaga mu rukiko kuwa kane tariki 23 Gicurasi 2019, aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Nsabimana Callixte yemereye urukiko ibyaha byose aregwa, ndetse aboneraho kubisabira imbabazi abo byagizeho ingaruka, Abanyarwanda bose ndetse n’umukuru w’igihugu.
Umwanzuro ku gufungwa by’agateganyo iminsi 30 cyangwa kuburana adafunze, uzasomwa ku wa kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, saa cyenda z’igicamunsi.
Inkuru zijyanye na: Sankara Callixte
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana bashobora kuburanira hamwe
- Callixte Nsabimana yahakanye kwigomeka akiga, yemera ibyaha yakoreye muri FLN
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwahinduye isura ahishura abaterankunga ba FLN
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe rwimurirwa muri Nyakanga
- Nsabimana Callixte yatangiye kwiregura ku byaha ashinjwa
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe
- Urukiko rutegetse ko Nsabimana Callixte afungwa by’agateganyo iminsi 30
- Nsabimana Callixte yisobanuye: "Ndasaba Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi"
- Nsabimana Callixte yemeye ibyaha ashinjwa uko ari 16
- Dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara” yagejejwe mu rukiko
- Nsabimana Callixte (Sankara) yeretswe itangazamakuru
- Nyuma yo kugeza Nsabimana wiyita Sankara mu Rwanda n’abandi ngo bagiye gufatwa
- Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera - Min. Sezibera
- Abavuga ko barwanya u Rwanda bamenyeshejwe ko YouTube itazafata igihugu
- Gen Kabarebe avuga ko Kayumba na bagenzi be nta bwoba bateye u Rwanda
- Inkengero za Nyungwe ziratekanye n’uwiyita Sankara azafatwa - Polisi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikimaze kugaragara neza nuko leta y’urwanda igira ibinyoma byinshi. Ako kaga kaba bavuzeko byakozwe nabantu bavuga ikirundi cy’umwimerere kugirango bashimangire ko FLN ari ibihuha byo kuri YouTube no gushaka urwitwazo ngo batere uburundi, none dutunguwe nuburyo FLN ibaye impamo n’ibikorwa byayo bikemezwa. None aba nabo ngo indishyi! Sankara yakurahe icyo abishyura? Murasekeje
Ngo kuregera indishyi?Ninde se wazitanga?Ni Sankara utagira n’urwara rwo kwishima?Kereka niba muzisaba Leta.Mu ntambara,abantu barahomba cyane.Nta nubwo Assurance ikwishyura ibyangijwe n’intambara.Gusa tujye tumenya ko mu isi nshya ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ntambara zizabaho.Kubera ko nkuko tubisoma muli Zaburi ya 46 umurongo wa 9,Imana izakura mu isi intambara,itwike intwaro zose.Kimwe n’abantu bose barwana.Ibyo izabikora ku munsi w’imperuka ugomba kuba utari kure.Hanyuma isi ibe Paradizo.
GATERA WE KO MBONA UZI IBINU RA ?