Urubanza rwa Miss Elsa ku ifungwa n’ifungurwa rwashyizwe mu muhezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bikaba byemejwe ko urubanza rubera mu muhezo.

Miss Iradukunda Elsa yitabye Urukiko (Ifoto: Igihe)
Miss Iradukunda Elsa yitabye Urukiko (Ifoto: Igihe)

Iradukunda akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira, ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Mu rukiko uwunganira Iradukunda Elsa yasabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye. Aho yavuze ko n’amazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano.

Ubu busabe kandi bwemejwe n’ubushinjacyaha, buvuga ko bakurikije uburemere bw’iyi dosiye kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza. Ibi kandi byasabwe na Iradukunda Elsa ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo.

Nyuma y’ubusabe bw’uregwa n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, icyo gihe umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ubwo yaganiraga na Kigali Today yavuze ko akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Ishimwe Dieudonné wari umuyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up, itegura irushanwa rya Miss Rwanda akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubwo Miss Iradukunda yambikwaga ikamba muri 2017
Ubwo Miss Iradukunda yambikwaga ikamba muri 2017

Bivugwa ko nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné afunzwe, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa, kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka