Urubanza rwa ‘Kanta’ na ‘Kanto’ rwongeye kuburanishwa

Urubanza rumaze iminsi hagati y’uruganda rukora Kanta rwo mu Buhinde n’umunyemari w’umunyarwandakazi ucuruza iyitwa Kanto bimeze kimwe ikorerwa mu Bushinwa rwongeye kuburanishwa.

Kanta ni izina ryamamaye ry’umuti ukoreshwa akenshi n’abagore mu guhindura imisatsi ikaba umukara tsiritsiri, uruganda ruyikora rukaba rushinja abacuruza imeze nkayo, iri mu gacupa n’agakarito bimeze nk’ibya Kanta, gusa we akayita Kanto ngo bikajijisha abaguzi ba Kanta kuko batabanza gusoma mbere yo kugura.

Kanta ikorerwa mu Buhinde kuva mu 1940, ikaba yarageze bwa mbere mu Rwanda no mu karere ruherereyemo mu 1960, igakoreshwa cyane n’abatuye mu cyaro.

Urega atanga urugero rw’uko Kanta yiganywe, aho muri 2012 hashyizwe ku isoko yitwa Kanfa, nyuma aza guhindura muri 2016 ayita Kanto ariko ubu ikaba yitwa Wild Olive.

Iburanisha ry’urwo rubanza ryabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2019 mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali, umuyobozi w’uruganda MININTCO rukora Kanta, Rahul Gulab Jham, na we akaba yari yaturutse mu Buhinde aza kurwitabira.

Gulab yinjiye mu rukiko ari kumwe na ba avoka babiri mu gihe uregwa, Fabiola Murekatete yari ahagarariwe na ba avoka batatu, urubanza rukaba rwamaze hafi umunsi wose.

Me Cyridion Nsengumuremyi uhagarariye urega, yabwiye urukiko ko abakiriya ba Kanta batabasha gutandukanya Kanta na Kanto, ngo bikaba ari ukubajijisha.

Yagize ati “Ibyo bitera urujijo abagura Kanta kuko batita ku gusoma ngo babone itandukaniro. Nubwo uzicuruza zombi ababwira ko hari ‘original’ na ‘pirate’, benshi ngo bihitiramo iya Kanto kuko ihendutse ariko ikaba yagira ingaruka mbi ku buzima bw’abayikoresha”.

Uruganda rwa MININTCO rushinja Murekatete kuba ahindagura kenshi izina ry’igicuruzwa cye, ariko kikaguma mu ikarito isa neza neza n’iya Kanta y’umwimerere.

Muri 2012, Murekatete ngo yafatanywe amakarito atatu ya Kanta yari yatumije mu Bushinwa, hanyuma yandika ibaruwa isaba imbabazi avuga ko atari azi ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko, anavuga ko atazabyongera.

Icyakora ababuranira uregwa bavuga ko koko ibyo bicuruzwa byombi bisa ariko ko umukiriya wabo we atumiza ibintu byakorewe mu Bushinwa, bityo ko nta cyaha afite cyane ko yemerewe na we gupiganwa n’abandi ku isoko ry’ibyo bicuruzwa.

Gulab yabwiye urukiko ko ibiranga igicuruzwa cye cya Kanta, yabyandikishije muri RDB bityo ko atumva ukuntu haza undi ukora ibisa n’ibye.

Ati “Abakiriya bacu b’Abanyarwanda bareba ibara gusa. Nanjye mpinduye agakarito nkagaha ibara ry’icyatsi, ntibakongera kugura ya Kanta bari bazi ku buryo iyacuruzwa itanagera ku 10% by’iyacuruzwaga bitewe n’uko ari cyo kirango kizwi kuva kera”.

Nyuma yo kwerekana mu rukiko utwo dukarito dusa ariko harimo ututari utwa Kanta, ababuranira urega babihereyeho bagaragaza ko Murekatete yajijishije abakiriya ba Kanta igihe kinini bityo basaba indishyi z’akababaro za miliyoni 30Frw.

Ababuranira uregwa ariko bo bavuze ko ibituruka mu Buhinde bitagomba kwiharira isoko kuko ipiganwa rifunguye, bityo ko urega asabwa kwishyura uregwa miliyoni 8.4Frw ahwanye na 20% by’agaciro k’ibicuruzwa bya miliyoni 44Frw byafatiriwe n’urukiko.

Ibyo uruhande rw’abarega rwahise rubitesha agaciro ruvuga ko nta shingiro bifite, ahubwo rusaba urukiko gukurikiza itegeko ryo kurengera umutungo mu by’ubwenge, rikoreshwa mu Rwanda no hanze yarwo.

Urwo rubanza biteganyijwe ko ruzasomwa ku ya 25 Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega title!!! Ngo "rwongeye"? as if mwigeze mutumenyesha mbere uko rwaburanishijwe? Ibyo ni lack of professionalism.

Aimé yanditse ku itariki ya: 10-03-2019  →  Musubize

L’arme des faibles. Bavandimwe bigaragara ko amakuru mwabwiwe atari yo. Muzasabe imyanzuro y’urukiko muve mu byo gupapira. . Ibibazo se ko biri mu rukiko, bijya mu binyamakuru gute? Ibinyamakuru ntibitanga ubutabera. Mwarareze mutegereze verdict y’urukiko. Naho ubundi igihugu kirangwa na liberalisme economique. Kandi Ubuhinde ntibwigeze bugirana amasezerano ya monopole ya za products zabo n’u Rwanda. Mureke rero Abanyarwanda bakore mubwisanzure, bateze Igihugu cyabo imbere

Umunyana Jollie yanditse ku itariki ya: 9-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka