Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) rwashyizwe mu muhezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwatangiye kuburanisha Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid rwashyizwe mu muhezo.

Ubwo Inteko iburanisha uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ruregwamo Prince Kid, Umucamanza yibukije uregwa ibyaha akurikiranyweho uko ari bitatu; icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha nibwo bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo kuko bukiri gukora iperereza bityo ko kuba rwabera mu ruhame bishobora kuribangamira.

Mbere yo gutangira kuburanisha urubanza, uhagarariye Ubushinjacyaha yahise asaba ijambo agaragaza impungenge, asaba ko urubanza rwabera mu muhezo. Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko iki cyifuzo gishingiye ku kurindira umutekano abatangabuhamya batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Uregwa we yabwiye Urukiko ko ubwo yafatwaga byashyizwe ku karubanda, abantu bose bakabimenya bityo ko bakwiye no kumenya imigendekere y’urubanza.

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid, yavuze ko uregwa ari mu maboko y’inzego z’ubutabera bityo ko nta mpungenge n’imwe ihari yo kwica iperereza. Ndetse yavuze ko impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha zidafite ishingiro, kuko umukiriya we akiri umwere ku buryo atagomba kwimwa uburenganzira bwo kuburanira mu ruhame.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rugomba kubera mu muhezo, ruhita rutegeka ko abari mu cyumba cy’iburanisha basohoka.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.

Uru rubanza rwagombaga kuba ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwagaragarije Urukiko ko rutiteguye kuburana kuko rwatinze kubona dosiye y’ikirego, rusaba umwanya wo kuyisoma no kuyisesengura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka