
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 nibwo urwo rubanza rwatangiye kuburanishwa, aho ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’iminsi 30.
Ubushinjacyaha bubashinja guteza imyivumbagatanyo. Ariko Diane Rwigara we akaregwa n’ibindi byaha byihariye byo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubilika mu matora aheruka.
Ku isaa yine zo kuri uyu wa 6 Ukwakira nibwo Diane n’abo mu muryango we bari bageze mu rukiko, aho icyumba urubanza rwagombaga kuberamo cyari cyuzuye abantu baje gukurikirana urwo rubanza.
Nta banyamategeko babunganira bari bitwaje. Anne wasaga n’aho avuganira umuryango we, yasabye urukiko ko urubanza rwakwimurwa, avuga ko batigeze bahabwa umwanya uhagije wo kuvugana n’ababunganira mu mategeko.
Nyuma yo kwiherera umwanya muto, umucamanza wari uhagarariye urwo rubanza yemeje ko rwimurwa rukazasubukurwa ku itariki 9 Ukwakira 2017.
Uru rubanza rutangiye nyuma y’amagambo menshi yari yavuzwe ko abo mu muryango wa Rwigara bashimuswe ariko Polisi ikaza kubatahura aho bari bihishe mu rugo rwabo.
Ohereza igitekerezo
|