Urubanza rw’umunyamakuru ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside ruzasomwa tariki 30/07/2012

Mu rubanza rw’ umunyamakuru wa Radio Huguka ushinjwa kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside rwaburanishijwe tariki 18/07/2012 hemejwe ko ruzasomwa tariki 30/07/2012.

Umushinjacyaha yashinje uyu munyamakuru wiwa Habarugira Epaphrodite ko mu gitondo cyo cyumweru tariki 22/04/2012 yavugiye kuri radiyo amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe yasomaga amakuru y’Ikinyarwanda.

Umushinjacyaha yasubiyemo mu ruhame amagambo uyu munyamakuru yavuze, ari nayo ashingiraho amushinja ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amagambo Habarugira yavuze akaba ari nayo afungiwe, agira ati: “…Abarokotse Jenoside mu mwaka 1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’i 1994, ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo Jeno…”

Umushinjacyaha ashinja uyu munyamakuru kwitiranya amagambo adakwiye kwitiranywa, amagambo arimo ingengabitekerezo, gupfobya Jenoside no kuyobya uburari.

Umushinjacyaha avuga ko kuyobya uburari ari uko uyu munyamakuru yavuze ko yakoresheje ijambo abarokotse Jenoside mu mwaka 1994 akanakoresha n’abacitse ku icumu.

Uwunganira Habarugira na we ubwe bisobanuye bavuga ko yavuze aya magambo atabitekerejeho kandi atabikuye ku mutima kuko ngo yacurikiranije amagambo kuko yari ananiwe.

Avuga ko mbere yo kujya muri studiyo kuvuga amakuru yari yaraye mu kabyiniro kuko bari bagiye kwishimira intsinzi y’ikipe yafanaga yari imaze gutsinda.

Mu magambo uyu munyamakuru yakoresheje, si ajyanye no kwibuka gusa yacurikiranije cyangwa yavuze uko atari akwiye kuyavuga kuko n’andi yakurikiyeho nayo yayasomye ayacurikiranije. Urubanza rw’uyu munyamakuru ruzasomwa tariki 30/07/2012.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho!
Kubwanjye mbona abakora umurimo w,itangazamakuru bakwiye kwitondera cyane imvugo bakoresha.cyane ko ari abakozi b,abanyarwanda bose.s,abitsinda rimwe ngo hirengagizwe irindi, kdi bakwiye guhora bazirikana ko bakorera umuryango Nyarwanda wahuye ni ikibazo gikomeye kuburyo bafite ibikomere kumitima yabo.
ikdi kdi ndashimira inzego zikurikirana ibyerekeranye n,itangazamakuru.Murakoze

Rukundo Eliab yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka