Urubanza ruregwamo Dr Habumugisha wa Goodrich rwasubitswe

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali rwimuye urubanza Kamali Diane aregamo Dr Habumugisha Francis, kubera kubura murandasi (Internet) n’inyandiko z’abishingizi b’uregwa.

Dr Francis Habumugisha arashinjwa gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni
Dr Francis Habumugisha arashinjwa gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kumumenera telefoni

Dr Hamugisha Francis ufite ishoramari ririmo na televiziyo yitwa Goodrich, akurikiranyweho gutuka no gukubita umukobwa witwa Kamali Diane, ndetse no kumwangiriza telefone (ashinjwa ko yabikoze tariki 16/7/2019).

Ikirego cyageze mu rukiko nyuma y’aho Kamali Diane agereje ikibazo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 05 Nzeri 2019(akoresheje urubuga rwa twitter), avuga ko atigeze ahabwa ubutabera.

Nyuma yaho ku itariki 10 Nzeri 2019, Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iby’icyo kibazo.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwihanangiriza Abaturarwanda (cyane cyane abagabo) kwirinda guhohotera abagore, ubwo yayoboraga Inama ya biro politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi ku wa 14 Nzeri 2019.

Dr Habumugisha Francis, ushinjwa gukubita Diane Kamali, yaherukaga kwitaba urukiko ku wa gatanu tariki 13 Nzeri 2019, aho yaburanaga ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Yari yasabye kuburana adafunzwe ndetse abwira urukiko ko azatanga ingwate n’inyandiko z’abamwishingira, kugira ngo mu gihe yaramuka atsinzwe urubanza hazaboneke indishyi.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yatangaje ko uru rubanza rudasomwe kubera impamvu zo kubura murandasi, kandi ko n’inyandiko z’abishingizi b’uregwa na zo ngo zari zikirimo gushakwa.

Yagize ati "Ni impamvu zo kubura murandasi, mwarabyumvise ko uru rubanza rwari rurerure, rufite ibintu byinshi, hari na CD yatanzwe nk’ikimenyetso, haracyashakishwa uburyo yajya muri system".

Uyu mucamanza yamenyesheje ko uru rubanza ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa ku wa mbere tariki 23 Nzeri 2019 isaa cyenda.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo mugabo arakabije Kuko yitwaza imbaraga afite uyumva yakubita abantu naryari mwibuke amanyamakuru yakubise ubwo banjyaga gutara inkuru y’abakobwa yahohoteraga bakamurega murwego rwigenga rw’itangazamakuru (RMC Rwanda media commission ibyo byamagorofa yingwate ntago aribyo icyaha nikimuhama hazakurikizwe icyo amategeko abivuga

kalisa yanditse ku itariki ya: 20-09-2019  →  Musubize

Nukuri baguhane nuhamwa nicyaha nabandi bakire babimenye ko ntabudahangarwa bafite bwo kurenganya abanyarwanda

Mathieu yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka