Urubanza ruregwamo abakozi batanu b’Intara y’Uburengerazuba rwasubitswe

Urubanza ubushinjacyaha buregamo abayobozi batanu b’intara y’uburengerazuba bashinjwa gutanga amasoko ya Leta mu buryo budasobanutse rwimuriwe tariki 4/12/2012. Urukiko rwavuze ko rugikeneye umwanya wo kurwiga neza kandi abaregwa bose uko ari batanu ntago bari bahari.

Mu ntangiriro z’uku kwezi (Ugushyingo) nibwo ubushinjacyaha bwo mu Ntara y’iBurengerazuba bwareze abo bayobozi. Urubanza rwabo rwagombaga gusomwa kuri uyu wa kane tariki 22/11/2012 mu Rukiko rw’Ibanze rw’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ariko rwasubitswe.

Abaregwa ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iBurengerazuba Jabo Paul n’abayobozi bane barimo Bisengimana Deny (ushinzwe Imiyoborere Myiza), Mbabazi Jessica (Ushinzwe gahunda z’Intara), Nyamaswa Emmanuel (umuhuzabikorwa wa gahunda z’iterambere ry’uturere) na Nyiranteziryayo Donatila wahoze ari umucunga mutungo.

Mu byaha babili muri abo bayobozi bashinjwa harimo kuba batarubahirije amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya leta ubwo batangaga isoko ryo gufata neza ibikoresho by’ikoranabuhanga by’Intara.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Theogene Rwabahizi buvuga ko mu 2009, abaregwa bahaye isoko ikigo kitwa Glotech Company ku mafaranga 844.240FRW aho kuriha Business Technologies yari yatanze igiciro kiri hasi. Abaregwa bose ariko basobanuye ko ari ikosa bakoze batabigambiriye.

Itegeko No. 12/2007 ryo kuwa 27 Werurwe 2007 rigenga itangwa ry’amasoko ya leta rivuga ko ibigo bya leta bigomba gutanga amasoko binyuze mu ipiganwa rusange kandi isoko rigahabwa uwatanze igiciro kiri hasi kurusha abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul na Bisengimana Deny bo bashinjwa kuba barahaye akazi umuntu uhugura umucungamutungo w’Intara batabanje gushyira uwo mwanya ku isoko ryipiganwa. Uwahawe akazi ni uwitwa Nsengimana Jean Baptiste wahoze ari umucungamutungo w’akarere ka Gasabo.

Jabo na Bisengimana biregura bavuga ko umwanya washyizwe ku isoko hanyuma uwawutsindiye ntiyaza gukora akazi, biba ngombwa ko Intara igaha undi muntu wikorera.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka