Uregwa kwiyitirira Gen. Kabarebe yasabiwe gufungwa imyaka umunani

Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasabiye Mugema Jacques, ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akambura abantu, igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni 5.5.

Mugema yatawe muri yombi tariki 2 Kamena 2015 ahitwa ku Ntaraga ku Kimisagara nyuma y’uko yari amaze kwambura abantu bagera kuri batanu amafaranga yiyise Gen. Kabarebe akabizeza ubufasha, nk’ukp ubushinjacyaha bwabitangaje ubwo urukiko rwumvaga ibyaha aregwa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2015.

Uyu musore witwa Mugema Jacques yiyemerera ko ari we wiyitaga Gen. Kabarebe akoresheje Facebook kugira bo abone amafaranga.
Uyu musore witwa Mugema Jacques yiyemerera ko ari we wiyitaga Gen. Kabarebe akoresheje Facebook kugira bo abone amafaranga.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko akoresheje urubuga rwa Facebook yiyitiriye umuyobozi mukuru mu gihugu akarimanganya abantu, bityo rumushinja ibyaha bibiri ari byo ubushukanyi no kwiha ububasha mu mirimo itari iye, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 na 616/1/2012 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe amaze kwambura abantu batandukanye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye, muri ari abo harimo batanu banatanze ibirego.

Muri abo batanu harimo babiri yabeshye gushakira amashuri hanze y’u Rwanda akabaka amafaranga ibihumbi 85 buri umwe, undi akamubeshya kumuha igishoro cya miliyoni 10 ariko akabanza kumwaka ibihumbi 200 byo kwiga umushinga.

Ahawe ijambo, Mugema yemeye ibyaha byose aregwa nta na kimwe ahakanye, anasobanura ko icyo cyaha cyari isubiracyaha kuko no mu 2014 babimufungiye amezi atandatu, nyuma yo kuriganya umuntu nabwo yiyise Gen. Kabarebe.

N’ubwo yasabye imbabazi ku byaha akurikiranyweho, ubushinjacyaha bwo buvuga ko adakwiye kugabanyirizwa igihano kuko ibyo aregwa atari ubwa mbere abikoze, bugasaba ko yakatirwa imyaka itanu y’ubushukanyi n’itatu yo kwiyitirira umwanya utari uwe.

Akanakwa ihazabu ya miliyoni eshanu ku cyaha cy’ubushukanyi n’amafaranga ibihumbi 500 ku cyaha cyo kwiyitirira umwanya utari uwe.

Urukiko rwatangaje ko rugiye kwihererera rukazafata umwanzuro, urubanza rukazasomwa kuwa gatanu tariki 26 Kamena 2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi ni agasuzuguro gakomeye kwiyita umuyobozi akajya kwambura abaturage!kuki atashinjijwe icyo guharabika izina ry’umuntu?niyo bamukatiye niike.

abakimaze yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Yakoze ikosa rinakomeye cyane? kwiyitirira umuyobozi? bwa 2 nahanwe niwe wizize, niba yarakennye, iyo yandikira uwo muyobozi akamwaka ubufasha ko atari kumuburira namake? atamushebeje? kuriya, umuntu wumusore? yanamuha nakazi erega?

J, Baptiste yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

nahanwe kuko yateje ikibazo gikomeye anaharabika umuyobozi mukuru

emmy yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

ibikorwa yakoze ni urukozasoni kuri Kabarebe yiyitiriraga , ahanwe bikomeye ntazongere

Aminadab yanditse ku itariki ya: 23-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka