UN na Amerika byongeye gusaba ko abakoze Jenoside bakidegembya bafatwa

Umuryango w’Abibumbye (UN) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), byongeye gusaba ko hashyirwa imbaraga mu gushakisha no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bagashyikirizwa ubutabera.

Imibiri 315 y'abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 315 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Iyi ntabaza ije ikurikira itangizwa ry’urubanza rwa Félicien Kabuga mu cyumweru gishize, akaba ashinjwa uruhare nyamukuru mu itegurwa rya Jenoside no gutera inkunga y’ibikoresho abayishyize mu bikorwa.

Kabuga yatawe muri yombi kuya 16 Gicurasi 2020 mu mujyi wa Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, yoherezwa ku cyicaro cy’urwego rwasigaranye inshingano z’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT), aho arimo kuburanishwa kubera uruhare yagize muri Jenoside nyuma y’imyaka 26 yari amaze yihisha hirya no hino ku Isi.

Mu cyumweru gishize Kabuga yahamijwe ibyaha bya Jenoside, gushishikariza imbaga mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubwicanyi bushingiye ku mpamvu za politike, kurimbura imbaga n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa UN, akaba n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri gahunda y’Ikumirwa rya Jenoside madamu Alice Wairimu Nderitu, abinyujije mu itangazo yagize ati “Ubushake duhuriyeho bwo kutibagirwa ni bwo bushake bwo gukumira. Kubyiyemeza ubwabyo nabyo ni ugukumira kandi bigatanga umurongo wo gukumira ibindi byaha.”

Alice Wairimu Nderitu yakomeje asaba ibihugu biri muri UN gukomeza gukorana n’urwego rwasigaranye inshingano z’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga mu gushakisha, guta muri yombi no kohereza mu butabera abantu bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakidegembya mu mahanga, nk’uko biri mu mwanzuro wa 1966 wo muri 2010 w’Akanama Gashinzwe Umutekano muri UN.

Bitandukanye nk’uko bimeze mu mikorere y’ibihugu, IRMCT, ari rwo rwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ntabwo rufite igipolisi n’ubushobozi bwo guta abantu muri yombi. Ni yo mpamvu IRMCT yiringira ubufatanye bwa za Guverinoma z’ibihugu mu guta muri yombi abashakishwa.

Nk’uko bigenwa n’imiterere ya IRMCT, ibihugu biri muri UN bitegetswe gukorana n’urwo rwego nta bindi bisobanuro no kubahiriza ibyifuzo by’ubufasha n’amategeko yarwo. Hagati aho mu rindi tangazo ryasohowe na Edward Price, Umuvugizi wa Leta ya US, yavuze ko UN ikomeje guhiga abakoze Jenoside bakidembya hirya no hino ku Isi.

Ati “Hashize hafi imyaka 30 Jenoside ibaye, Leta ya US ibinyujije muri gahunda y’ibihembo ku ifatwa ry’abakoze ibyaha by’intambara (War Crimes Rewards Program), ikomeje gushakisha amakuru aganisha ku guta muri yombi abandi bantu bane basigaye, bashinjwa Jenoside bagaragajwe na IRMCT.”

Kabuga uri hafi kuzuza imyaka 90, yamaze imyaka irenga ¼ cy’ikinyejana ari ku rutonde rw’ibihembo bya gahunda yo guta muri yombi abanyabyaha, aho umutwe we wari warashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku wo ari we wese wari gutuma atabwa muri yombi.

Kabuga ashinjwa gucengeza ingengabitekerezo y’icyo bitaga Hutu-Power haba imbere mu buyobozi no hanze yabwo, ashinjwa kandi gushyiraho radiyo rutwitsi ya RTLM yagize uruhare nyamukuru mu kwamamaza no kwenyegeza Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bashinjwa Jenoside baregwa n’urukiko rwa UN bataratabwa muri yombi, harimo Charles Sikubwabo wahoze ari burugumesitiri (mayor) wa Komine Gishyita muri Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi), Aloys Ndimbati wahoze ayobora Komine Gisovu muri Kibuye, Fulgence Kayishema wahoze ari Umuyobozi wa Police muri Komine Kivumu (Kibuye) na Charles Ryandikayo wari umucuruzi muri segiteri ya Mubuga muri Komine Gishyita, akaba yari n’umuyoboke wa MDR-Power.

Abo bose urukiko rwa UN rwasabye ko bazashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda nka kimwe mu byiciro bya gahunda yo kurangiza imirimo yarwo.

Hari abarenga 1.000 bashinjwa Jenoside bakidegembya
Usibye bariya bashakishwa n’urukiko rwa UN, hari abandi bashinjwa Jenoside barenga 1.000 bakirukanka amahanga barezwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda binyuze mu ishami ryo gushakisha abakoze Jenoside bakidegembya (Genocide Fugitives Tracking Unit, GFTU).

Bamwe mu bashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside
Bamwe mu bashakishwa kubera ibyaha bya Jenoside

Imibare itangwa na GFTU igaragaza ko hagati ya 2007 na 2020, u Rwanda rwatanze impapuro 1.146 zishakisha abashinjwa Jenoside bari mu bihugu 33.

Mu bantu 1.100 bashinjwa jenoside bakirimo gushakishwa, 408 biravugwa ko bari muri RDC, 277 bari muri Uganda, 63 muri Malawi, 52 muri Tanzania, 47 mu Bufaransa, 42 muri Congo Brazzaville, naho 40 bari mu Bubiligi.

Ibindi bihugu bicumbikiye abajenosideri ni Kenya irimo abantu 35, 23 muri USA, 18 mu Buholandi, 15 muri Zambia, 15 mu Burundi, 14 muri Canada, 13 muri Mozambique, 11 bari muri Centre Africa, 10 muri Cameroun, barindwi muri buri ibi bihugu: Norway, Sweden na Gabon; mu gihe mu Budage mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo hose hagiye hari batanu, naho muri Denmark, New Zealand, Ivory Coast no mu Busuwisi hose hagiye harimo abantu batatu.

Zimbabwe hari babiri na Swaziland babiri, mu gihe muri Finland, Ghana, Benin, na Australia hose hagiye hari umuntu umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka