Umwarimu wa VTC-Kavumu ukekwaho gucura umugambi wo kwicisha umugore we yarekuwe

Munyentwari Jean, umwarimu mu kigo cyigisha imyuga cya Kavumu wari ufunzwe akekwaho gucura umugambi wo kwicisha umugore we yarekuwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana nyuma yo gusanga ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega bidafite ishingiro.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana bwasabiraga Munyentwari ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 ku byaha akekwaho by’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ibikangisho, ubuharike no guhoza umugore we w’isezerano ku nkeke.

Ikirego ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Busasama mu karere ka Nyanza cyerekanaga ko uwitwa Ndayambaje Damascene na Munyentwari Jean bishyize hamwe mu gutera ubwoba Uwimana Valèrie bakoresheje telefoni igendanwa.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze ngo Munyentwari Jean yari yemereye Ndayambaje ko namwicira umugore we azamuha amafaranga ibihumbi 500.

Mbere y’uko ibyo bikangisho bagamije ubugizi bwa nabi bikorwa, ngo Munyentwari yanashakiyeho Uwimana undi mugore ndetse yanamuhozaga ku nkeke mu gihe cyose babanaga. Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko gufunga abo bagabo bombi aribwo buryo bwonyine bwo kurengera ubuzima bwa Uwimana Valerie bashaka kwica.

Ndayambaje Damascene yahakanye ibyo aregwa byose ariko yemera ko mu biganiro byose yagiranye na Uwimana nta bugizi bwa nabi bwari bubyihishe inyuma. Yagize ati “Ndemera ko nahamagaye Uwimana Valerie inshuro nyinshi ngira ngo mugire inama y’uburyo basubirana n’umugabo we Ndayamabaje batandukanye”.

Yongeraho ko n’igihe bamufatiraga kuri Heritage Hotel mu mujyi wa Nyanza ari nabwo yahise afungwa ngo icyo gihe nta mugambi yari afite wo kugirira nabi Uwimana Valerie usibye kumugira inama y’uburyo yakwiyunga n’uwo bashakanye.

Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo cyo kurekura umugabo ukekwaho gushaka kwicisha umugore we kubera ko ibimenyetso byatanzwe nta shingiro bifite.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo cyo kurekura umugabo ukekwaho gushaka kwicisha umugore we kubera ko ibimenyetso byatanzwe nta shingiro bifite.

Ku birebana n’itotezwa ndetse no gukubita biregwa Munyentwari Jean ko yakoreye umugore we mu gihe babanaga nk’umugabo n’umugore; urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwabyimye agaciro ruvuga ko bombi bamaze umwaka batandukanye.

Urukiko rwagize ruti: “ Kuba icyo gihe ataramureze kandi barabanaga nyuma y’umwaka akaba aribwo yibutse kubimuregera nta shingiro bifite.”

Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha bushingiraho butanga ikirego ndetse no ku ruhande rw’abaregwa uko bisobanura, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zatuma Munyentwari Jean na Ndayambaje Damascene bafungwa by’agateganyo.

Munyentwari na Ndayambaje bategetswe kuba mu karere k’aho umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye akorera no kutarenga imbibi z’akarere batabisabiye uburenganzira ku mushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye cyangwa se intumwa ye.

Ubushinjacyaha bwemerewe kijuririra icyo cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu uhereye igihe cyafatiwe nk’uko itegeko n0 13/05/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjacyabyaha ribivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka