
Mbyariyehe yari umugabo wa Izabiriza. Babyaranye abana batandatu barimo na Tuyishimire. Yishwe ku itariki ya 15 Kanama 2016.
Basabiwe icyo gifungo nyuma yuko urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwababuranishaga, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016.
Urwo rubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu mugududu wa Kagoma I, mu kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.
Tuyishimire Fabien umwana w’imfura wa nyakwigendera yemera icyaha cyo kugira uruhare mu kwica se. Asobanura uburyo bacuze umugambi wo kumwica.
Agira ati “Nahaye abagabo babiri ikiraka cyo kumwica,nyuma yo kubemerera igihembo cy’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kumwica bamuzingiye mu mufuka bamuta muruzi rw’akagera aho yaje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.
Avuga ko kandi we na nyina bacuze umugambi wo kwica Mbyariyehe kuko ngo bahoranaga amakimbirane.
Abo bagabo bashinjwa kuba ari bo bishe Mbyariyehe bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko ubashinja ashaka kubagerekaho icyaha.
Izabiriza yabwiye urukiko ko atigeze agira uruhare mu rupfu rw’umugabo we kuko ngo batari bakibana. Umwe yabaga mu nzu ye nubwo zari zegeranye.
Ubushinjacyaha bwo ariko bwagaragaje ko uyu mugore yahozaga umugabo we ku nkeke.
Ibyo ngo byatumye nyakwigendera arega uwo mugore we mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu mwaka wa 2015, bamukatira igifungo cy’amezi atandatu.
Icyo gihe ngo nyakwiugendera yahawe igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyo cyaha.
Ubushinjacyaha bwahise busabira abaregwa igifungo cya burundu kuri buri umwe, imyanzuro ikaba izatangwa tariki ya 22 Ukuboza 2016.
Abaturage bishimiye kuba urukiko rwaje kuburanishiriza urubanza aho icyaha icyaha cyakorewe nk’uko bivugwa n’umwe muri abo Munyakazi Fidel.
Yagize ati “ Kuba urukiko rwaje aha nk’abaturage bidusigira isomo kuko uwaba afite umugambi wo kugirira undi nabi ntaba akibikoze kuko abonye uko byagendekeye kuwabikoze.”
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
yara ako kana bateruye niko kababaje naho abandi nibashake baheremo kko kwica babigize umyuga
Akana niko gateye agahinda kuko nyina ajyakugirira nabi umuvandimwe ntago kamugiriye inama
Sha kariya kan ateruye niko kambabaje nonece bariya bashnjwa kumwica (igikorwa) nBO BASABIWE BURUNDU?
Uwomugore Nakatirwe Urumukwiye Abere Abandi Uregero ,nyakwigendera Imana Imwakire Mubayo Murakoze
nikibaso ngikomeye pee nibakatirwe burundi birakwiyee!
Abagore bafite ikibazo cy’imyumvire bababwiye uburinganire ,none barashaka kurenga uburinganire bakajya ku buyobozi.
mbese bigaragara ko ntaguca bugufi kuba muribo . Uwabahaye ubwo bubasha yabishe mumutwe . ntawarubara umugore arashaka kubaho uko ashaka kuko yibwira ko nawe ari umutegetsi w’urugo
ntabwo iyi nkuru isobanutse cyane cyane ko ivuga ko umugabo yareze UMUGORE we Ku cyaha cyo kumuhoza Ku nkeke UMUGORE agahamwa ariko bikarangira nyakwigendera ari we mugabo ahanishijwe igifungo cya amezi atandatu.
Leta igerageze ishyireho uburyo bworoshye bwo gutanga gatanya kuko kuyitinza biriguteza amakimbirane akomeye mu muryango bikarangira havuyemo impfu. ibi nabyo inzego zirebwa nabyo zibyigeho. ikindi politiki y’uburinganire isubirwemo kuko abagore muri iyi minsi bari guhohotera abagabo cyane ugasanga rimwe na rimwe abagabo bafashe umwanzuro WO guta ingo byamunanira bagashyamirana. jye ndeba nkasanga muri iyi
minsi ibibazo byinshi biri guterwa na amategeko menshi adasobanutse cyane pee.
Muzamugirimbabazi
Muzamugira imbabazi
NAFUNGWE KUKO ICYAHA NKICYO KIRAKABIJE PE!!
NABANDI BAREBEREHO TUBASHIMIYE AMAKURU MEZA MUTUGEZAHO MURI ABA 1 KABISA TURABAKUNDA,