Abi ni Ignace Murwandashyaka, Umuyobozi wa FDLR, wahanishishijwe gufungwa imyaka 13 na Straton Musoni umwungirije wakatiwe igifufungo cy’imyaka 8.
Nyuma y’uru rubanza rwari rumaze imyaka 4, Umucamanza Juergen Hettich yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, ko bombi ibyo byaha babikoreye mu Budage. Yagize ati “Uru si urubanza rwa Politiki.”
AFP ivuga ariko ko umwanzuro w’urukiko utanyuze ubushinjacyaha, kuko ngo bwari bwasabye ko Murwanashyaka ahabwa igifungo cya burundu kandi ku buryo nta mpamvu n’imwe yatuma afungurwa atamazemo nibura imyaka 15 nk’uko ubutabera bw’Ubudage bubiteganya.
Ubushinjacyaha kandi ngo bwari bwarasabiye Straton Musoni igifungo cy’imyaka 12. Aba Banyarwanda babiri bari bamaze mu Budage imyaka 20 bashinjwaga ibyaha by’intambara byibasiye inyoko mumtu kuva muri Mutarama 2008 kugeza m’Ugushyingo 2009 ubwo batabwaga muri yombi.
Ubwo urubanza bwatangiraga, umushinjacyaha Christian Ritscher yari yavuze ko Murwanashyaka yategetse ko abantu basaga 200 bicwa ndetse abagore benshi bagafatwa ku ngufu n’abarwanyi ba FDLR.
Yashinjwe kandi gutangaho abasivili ibitambo no kohereza abarwanyi be mu Burasirazuba bwa Kongo.
K2D
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|