Umuvunyi mukuru yababajwe n’abaturage bamburwa imitungo yabo mu buryo bw’amahugu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko hari abantu bahagurukiye kubarya imitungo yabo bakagenda basesera mu nzego z’ubutabera batanga ruswa kugira ngo batsindire kwegukana imitungo yabo.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi akemura ibibazo by'abaturage
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi akemura ibibazo by’abaturage

Aha cyane cyane abaturage bashyira mu majwi urwego rw’abunzi. Ibi babivuze bahereye ku manza nyinshi baburanishwa n’urwo rwego ariko abantu bajijukiwe bakitambika irangizwa ry’izo manza bikarangira babuze uburenganzira bwabo kubera amanyanga biba biri gukorwamo.

Nambajimana Leonard na Nkurunziza Semforiani ni bamwe mu baturage bagejeje ku muvunyi akarengane bagiriwe n’abunzi mu Murenge wa Nyakarenzo ho mu Karere ka Rusizi.

Nambajimana Leonard yagize ati “Aha hari abantu bigize ibisambo bakaza bagashora abaturage mu manza babateranya. Ni ko kazi bakora rwose baratwokamye, iyo bamaze gutsinda imanza z’ibyo baburana bishyira hamwe bakagabura imitungo yacu rwose muzaturenganure.”

Umurongo w'abaturage bifuza ko bakemurirwa ibibazo n'umuvunyi
Umurongo w’abaturage bifuza ko bakemurirwa ibibazo n’umuvunyi

Niyigena Martine, umwunzi wari muri iki kiganiro yagaragaje ko hari igihe bafata imyanzuro ariko bamwe muri bo bagaca inyuma bakavangira abaturage. Ngo hari n’igihe iyo baciye urubanza bikaba ngombwa ko rukomeza mu nkiko, abunzi batamenya ibikurikiraho.

Ati “Urubanza rw’uyu mugabo Nkurunziza rwarangiye imyanzuro tuyifashe turayibaha bose ukuntu byaje guhinduka simbizi gusa numva ko ngo haje undi mwunzi aduca inyuma ajya iwe aramubwira ngo namuhe ya myanzuro ngo hari icyo bibagiwe gushyiraho ayimarana iminsi itatu, byaje kurangira bigeze mu rukiko ariko ibyakurikiyeho njyewe sinabimenye.”

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, wahereye mu gitondo bukarinda bwira acyumva ibibazo by’aba baturage yagaragaje akababaro yatewe no kuba abaturage barenganywa nimyanzuro y’inkiko bakabura uburenganzira bw’ibyo baburanye kubera abo yise ‘abanyamahugu babigize umwuga’. Murekezi avuga ko hakwiye gushakishwa indi nzira yo gufasha abaturage haba ku rwego rw’umuvunyi n’inzego z’ibanze.

Abaturage bavuga ko bakirenganywa kubera amahugu
Abaturage bavuga ko bakirenganywa kubera amahugu

Ati “Hari abantu bajijukiwe cyane bazi ibyo guhuguza ndetse bagiye bahuguza abaturage ku buryo bigaragara ko harimo ruswa, kuko ntibyumvikana kubona umuntu ajya mu bunzi, akajya mu rukiko rw’ibanze agenda atsinda mu buryo bw’amahugu, nta kundi wabisobanura uretse kuvuga ko ruswa iba yarakoreshejwe. Twasanze tugomba kubikurikirana umuturage warenganye akarenganurwa.”

Ibyinshi mu bibazo abaturage bagaragarije umuvunyi, ubuyobozi mu nzego z’ibanze bwagaragazaga ko ntacyo bwarenzaho ku byanyuze mu nkiko bikanzurwa. Avuga kuri iki kibazo, umuvunyi mukuru yavuze ko mu gihe bigaragara ko inzira y’amategeko ifunze, hakwiye gushakwa ubundi buryo ibibazo by’abaturage byakemukamo aho kugira ngo abayobozi bicare bagereke akaguru ku kandi nk’aho nta cyabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka