Umutangabuhamya yashinje Nkunduwimye kwambara nk’interahamwe no kuvuga amagambo yo gushinyagura
Ni umugore uvuga ko mu gihe cya Jenoside yahungiye kuri AMGAR, akiyumvira Bomboka ari we Nkunduwimye Emmanuel, avuga ko abishe umugore witwaga Florence ari abahanga mu kwica kuko bamuteye ibyuma mu mutima.
Uyu mutangabuhamya ubwo Jenoside yabaga yari afite imyaka 18, mu 1990 yigaga muri Apacope, icyo gihe yabanaga n’ababyeyi be.
Avuga ko ubwo FPR Inkotanyi yateraga mu 1990 ababyeyi be batotejwe baranafungwa, batangira kubaho nabi. Ibihe bya za mitingi iyo byageraga babaga bafite umutekano muke, kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga.
Avuga ko mu gitondo cyo ku itariki 7 n’iya 8 Mata 1994, abaturage n’abasirikare babateye bakabasohora ngo bajye hanze, harimo abari abaturanyi babo, hanze bahasanze umurambo w’umusore, ako kanya bahise barasa se, Nyina yirutse bamwirukaho, bamurasira hafi aho, barasa n’abandi bari abashyitsi baraye iwabo, ibyo byabaye aho bazi ko yapfuye, ariko aza kuhavanwa n’umuturanyi wasanze akiri muzima.
Avuga ko yaje kujya ku muryango wa Sentama, bari baziranye kuva kera, ibitero bikomeza kuza, aho bari bihishe bumvise ubutumwa bw’uwitwa Manyembwa, ko umunsi ukurikiraho bazaza kubatwara, bakajya kuba muri Milles Colline.
Akomeza avuga ko imodoka yaje irimo Sentama, Kajuga n’interahamwe zamurindaga.
Nyuma yo kuvuga ubuhamya bwe yahaswe ibibazo
Perezida w’Urukiko: Mwanganaga iki? Mwari bangahe?
Umutangabuhamya: Twari abana 9 ni njye wari ukuze mfite imyaka igera kuri 18, abandi bari batoya.
Perezida: Hari icyo mwabashije gukora kwa Photo Musa?
Umutangabuhamya: Nta kintu twabashaga gukora twirirwaga twifungiranye.
Perezida: Ko mwumvise interahamwe zazaga kwa Photo Musa hari abo wamenye?
Umutangabuhamya: Hari Leopold Rutangangabo, haje uwitwa Petit, haza na Bomboko.
Perezida: Ni iki watubwira kuri Bomboko?
Umutangabuhamya: Icyo namuvugaho ni uko hari telefoni hafi aho isonnye, nanga kuyitaba kuko nari nyegereye, ariko kajuga ambwira kuyitaba, ndayitaba, numva ni umugore witwa Florence, ambwira ko ashaka Kajuga, nyihereza Kajuga, ariko numvise ibyo baganira, yamusabaga kumujyana muri Milles Collines, Kajuga amubaza niba yaza kubatwara, Florence aramubwira ngo azaze mu gitondo. Bukeye, Bomboko yaje kugaruka muri urwo rugo, aza yigamba avuga ngo kwa Florence birarangiye, ngo ariko umwishe yari umuhanga”.
Yabajijwe niba yaramenye uwishe Florence, asubiza ko akeka Bomboko kuko mu guha raporo Kajuga, wabonaga ko ahagaze ku rupfu rwe bikagaragara ko abivuga nk’uwabihagazeho.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko abantu bakuru babateraga ibyuma mu mutima, abato bakabibatera ku ijosi, ndetse ko ubwo Nkunduwimye yavugaga ibyo wabonaga abyishimiye.
Akomeza avuga ko yinjiye mu cyumba ahindura imyambaro, Kajuga ntiyagira icyo amusubiza ndetse na bo ubwabo ntibagira icyo barenzaho.
Umutangabuhamya yabajijwe na Perezida w’Urukiko kugira icyo avuga kuri Nkunduwimye muri ibyo bihe, maze avuga ko muri iyo minsi yavugaga amagambo mabi, yo gushinyagura. Ikindi ni uko yamubonye kenshi yambaye imyenda ya gisirikare, wabonaga we na Kajuga, Petit na Leopold bajya muri gahunda bo nkabahahungiye batazi, bakagaruka nimugoroba.
Perezida yamubajije ibyo yigeze kuvuga ko Bomboko yari interahamwe iteye ubwoba, ati: “Yari ameze ate”?
Umutangabuhamya, yamusubije ko yavugaga ibintu biteye ubwoba, ndetse ko yibuka ko yavugaga uburyo abantu bishwe kandi ko yamubonye inshuro zirenga esheshatu (6).
Uyu mutangabuhamya avuga ko kugira ngo bajye muri Mille Collines, babifashijwemo n’uwitwa Mutarikanwa wemeye ko bajyayo ndetse akishyura, gusa ngo bageze mu muryango wa Mille Collines, haje abajandarume bari kumwe na Paul Rusesabagina banga ko binjira, bavuga ko hinjira ufite indangamuntu, kandi we yari afite ikarita y’ishuri.
Akomeza agira ati “Tukiri muri ibyo, haje umuntu ufite imbunda ya pistolet avugana na Rusesabagina, mu gihe bakivugana, Sentama aducira amarenga ngo twinjire vuba vuba, tugezemo, Mutarikanwa aratwakira aduhisha mu byumba, nyuma nibwo yatubwiye ko hari Cheque yahaye Rusesabagina, kugira ngo muri Mille Collines bemere ko tuhaba”.
Uyu mutangabuhamya avuga ko kuri we akurikije ibyo yabonaga ahamya ko Jenoside wari umugambi uteguwe kuko abicwaga babavugaga, bakavuga abo bica bukeye, kandi bakavuga ibyo basahuye birimo amafaranga.
Mu buhamya bwe yavuze ko ubwo yari muri Mille Collines, yagiye yumva ibijyanye no gufata ku ngufu, aho bavugaga ko byaberaga mu igaraji ryitwaga AMGAR ryari mu Gakinjiro.
Yahamije ko mbere ya Jenoside yari asanzwe azi Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, aho yabaga ari kumwe n’izindi nterahamwe, aho banywerega ahitwaga kwa Kanyota, yambaye imyenda ya Gisirikare, ishati y’amabara n’ipantaro ndetse afite n’imbunda.
Nubwo Umugore wa Nkunduwimye Emmanuel yavuze ko nta mirambo yigeze abona usibye kuri 1930, uyu mutangabuhamya avuga ko usibye kuri za bariyeri, abishwe babaga bari no ku mihanda yose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|