- Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye
Havugiyaremye kandi yashimiye mugenzi we w’u Bubiligi, Johan Dermulle kuba yaremeye ko Rusesabagina asakwa mu rugo rwe, mu rwego rwo gushaka amakuru ajyanye n’ibyaha aregwa.
Yagize ati “Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu rukiko”.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yakomeje atangaza ko impamvu urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abandi barwanyi 16 bahoze muri FLN, ari uko ibyaha baregwa babikoreye hamwe.
Havugiyaremye yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe bikorwa iyo abantu baregwa ibyaha bimwe, bakoreye rimwe mu gihe kimwe, biba biri mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe”.
Ku itariki ya 14 ukwezi gushize kwa Nzeri, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasohoye itangazo rivuga ko Rusesabagina wari ukuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN, akurikiranyweho ibyaha 13 byo gushinga no gufasha uwo mutwe ushinjwa kwica abaturage mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.
Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza), akurikiranyweho ibyaha birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.
Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’ (11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Iburanisha ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rukaba rwaraje gutegeka ko aburana afunzwe, ariko Rusesabagina yagaragaje ako atishimiye icyo cyemezo ahita ajururirira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.
Nyuma yo kumva impande zombi (Ubushinjacyaha) na Rusesabagina ufite abamwunganira babiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo.
Reba ibisobanuro birambuye muri iyi video:
Inkuru bijyanye na: Rusesabagina
- Perezida Kagame yabwiye abasaba ko Rusesabagina arekurwa gutegereza umwanzuro w’ubutabera
- U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye ko Rusesabagina arekurwa
- Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru
- Rusesabagina yavuze ko azunganirwa na Me Gatera Gashabana, urubanza rurasubikwa
- Rusesabagina arasaba ko urubanza rwe rwimurwa kuko abunganizi be bikuye mu rubanza
- Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo indi minsi 30
- Ubushinjacyaha bwasabye ko igifungo cy’iminsi 30 cy’agateganyo cyahawe Rusesabagina cyongerwa
- Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri
- Urukiko rutegetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo
- Ntabwo Rusesabagina yabasha kwitandukanya na FLN - Ubushinjacyaha
- Ubushinjacyaha bwerekanye imikoranire ya Rusesabagina na Nsabimana mu kwica abaturage muri 2018
- Rusesabagina mu mwambaro w’iroza, yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho yari ahuriye na FLN
- Rusesabagina muri gereza: Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo
- Rusesabagina yajuririye icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga by’agateganyo
- Rusesabagina yemeye ko yafashije FLN, ati “Mbisabiye imbabazi”(Video)
- Paul Rusesabagina araregwa ibyaha 13
- Urukuko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha
- Dosiye ya Rusesabagina yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha
- Perezida Kagame yaciye amarenga ku buryo Rusesabagina yageze mu Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|