Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi yatanze inkunga mu rubanza rwa Rusesabagina

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN, ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.

Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye
Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye

Havugiyaremye kandi yashimiye mugenzi we w’u Bubiligi, Johan Dermulle kuba yaremeye ko Rusesabagina asakwa mu rugo rwe, mu rwego rwo gushaka amakuru ajyanye n’ibyaha aregwa.

Yagize ati “Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu rukiko”.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yakomeje atangaza ko impamvu urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’urwa Nsabimana na Nsengimana ndetse n’abandi barwanyi 16 bahoze muri FLN, ari uko ibyaha baregwa babikoreye hamwe.

Havugiyaremye yagize ati “Ibi ni ibintu bisanzwe bikorwa iyo abantu baregwa ibyaha bimwe, bakoreye rimwe mu gihe kimwe, biba biri mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe”.

Ku itariki ya 14 ukwezi gushize kwa Nzeri, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwasohoye itangazo rivuga ko Rusesabagina wari ukuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN, akurikiranyweho ibyaha 13 byo gushinga no gufasha uwo mutwe ushinjwa kwica abaturage mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza), akurikiranyweho ibyaha birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.

Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n’ (11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.

Iburanisha ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rukaba rwaraje gutegeka ko aburana afunzwe, ariko Rusesabagina yagaragaje ako atishimiye icyo cyemezo ahita ajururirira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Nyuma yo kumva impande zombi (Ubushinjacyaha) na Rusesabagina ufite abamwunganira babiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge na rwo rwategetse ko Rusesabagina akomeza gufungwa by’agateganyo.

Reba ibisobanuro birambuye muri iyi video:

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka