Umurundi uri mu bakekwaho gukorana na RNC yasabye ubuhungiro mu Rwanda

Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019 hasubukuwe urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC (Rwanda National Congress).

Ni urubanza rutatwaye umwanya munini, aho abaregwa baburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barimo uwitwa Mudathiru Habib wasezerewe mu ngabo muri 2013 afite ipeti rya Majoro, Desideriyo Fred wo muri Uganda, Ndirahiye Jean de Dieu wo mu Burundi na Bihoyiki Diogene.

Maitre Rwagasore Jean Claude wunganira babiri muri aba mu mategeko yasabye ko bafungurwa by’agateganyo, mu gihe hataboneka impamvu yumvikana yatuma bakomeza gufungwa.

Yavuze ko gufungura abaregwa byatanga ubutumwa bwiza bw’uko mu Rwanda batagamije gufunga abantu, anavuga ko byatuma n’abakiri mu mashyamba bayavamo bagataha mu Rwanda.

Mudathiru wasezerewe mu ngabo yasabye urukiko ko yakwemererwa gukurikiranwa ari hanze kuko afite aho abarizwa hazwi, byongeye akaba arwaye ku kaguru ku buryo atabasha kugira aho ajya kuko n’aho agiye hose bisaba guterurwa.

Umurundi Ndirahiye Jean de Dieu yasabye ko urukiko rwamurekura, anasaba Leta y’u Rwanda kumuha ubuhungiro kuko atizeye kubonera umutekano mu Burundi bitewe n’uko mu bamushutse ngo ajye muri RNC harimo na bene wabo bashobora kumugirira nabi.

Umugande Desideriyo Fred na we yasabye urukiko ko yakwemererwa kuburana ari hanze nk’abandi.

Maitre Rwagasore yasabye ko bishobotse abakiliya be babiri banyuzwa mu kigo cya Mutobo bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko byakozwe ku bandi bagiye bafatwa no ku batahutse bavuye mu mitwe ya gisirikare irwanya Leta y’u Rwanda.

Iki cyifuzo kandi cyanatanzwe n’abandi bunganizi mu iburanishwa ryabaye ku wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019.

Urukiko ruyobowe na Lt Col Charles Madudu rumaze kumva ibyo abaregwa barusaba runashingiye ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha bwa gisirikare, rwemeje ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’abaregwa gukorana na RNC uzasomwa ku itariki 28 Ukwakira 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka