Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarereka Kamonyi n’abavandimwe be barekuwe by’agateganyo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kamonyi Emmanuel Bahizi hamwe n’abandi batatu bari bafunganwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga barekuwe by’agateganyo n’urukuko rwisumbuye rwa Muhanga ku mugoroba wa tariki 16/10/2014.
Bahizi n’abavandimwe be babiri Jean de Dieu Nshimiyimana na Noella Mukabahizi ndetse n’inshuti yabo Jean Damascene wari umuyobozi wa Group Scolaire ya Rutobwe bakurikiranweho gucura umugambi wo gushaka kwica umukecuru Mukamurenzi Consilia utuye mu murenge wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Kabashumba, bamuziza ko ngo yaba ari we waroze umubyeyi wa bariya bavandimwe batatu.

Nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rusanze nta bimenyetso bigaragara byatuma bakomeza kuburana bafunze, umucamanza yabategetse kuzajya bitaba urukiko buri wa mbere w’icyumweru, bigakorwa amezi abiri, hagati aho ibindi bimenyetso bikaba bikomeza gushakishwa.
Irekurwa ry’agateganyo ka Bahizi n’abo bareganwa ryashingiye ku kuba baragaragaje ko badashobora gutoroka kubera imirimo bakora, kandi bazwi, no kuba abaregwa barafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’inzindi ngingo zirengera uregwa ku ifata n’ifunga by’abagateganyo mu manza nshinjabyaha.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko abaregwa bacuze umugambi wo kwica Mukamurenzi, ku kiguzi cy’amafaranga miliyoni, ubwo igikorwa cyari kuba cyarangiye, cyakora ibimenyetso bigaragaza uyu mugambi ngo ntibihagije ku buryo ubucamanza bwakomeza gufunga abakekwaho iki cyaha.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza ritamaze iminota irenga 20, Bahizi Emmanuel n’abavandimwe be babiri ndetse na mushuti wabo bahise barekurwa bataha iwabo ibyishimo ari byose ariko ntacyo batangarije itangazamakuru.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|