Ubuyobozi bwa Contact FM buraregwa kwambura abakozi yakoreshaga

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kuburanisha urubanza abanyamakuru 11 bahoze bakorera Radiyo Contact FM bayirega kubambura, rushingiye ko uregwa ariwe muyobozi wayo Albert Rudatsimburwa yanze kwitaba nta mpamvu atanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16/10/2012, nibwo uru rubanza rwari rumaze umwaka rutegerejwe rwongeye gusubukurwa, nyuma y’uko rusubitswe ku nshuro ya mbere rwari rwashyizweho mu kwezi kwa 06/2012.

Ubucamanza bwatangaje ko bwahisemo kuburanisha uru rubanza bushingiye ko Rudatsimburwa yanze kwitaba ntagire n’ibisobanuro atanga. Umwunganizi mu mategeko we niwe wagaragaye n’ubwo nawe yasaga nk’uwatunguwe no kutagaragara mu rukiko kwe.

Ku ruhande rw’abanyamakuru barega, harimo n’abavuga ko bafitiwe ibirarane by’amafaranga agera kuri miliyoni enye, bavugaga ko ari umunsi ibyishimo, kuko ari umunsi bari bamaze umwaka bategereje, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo witwa Fred Muvunyi.

Yagize ati: “Ibibazo twagize tariki 01/11/2011 hari hashize navuga ko ari umwaka ubu urubanza nibwo rubashije kuburanishwa bwa mbere. Kuri twebwe ni ibyishimo kuba byibura rubaye. Umukoresha wacu yari yatubwiye ko n’aho abona ko ibyo tuburana ari byo ariko tuzayabona (amafaranga) twiyushye akuya”.

Aba banyamakuru barega Contact FM kubirukana nta nteguza, badahembwa ndetse nta n’imperekeza igenerwa umukozi usezerewe ku kazi ahawe, nk’uko byemejwe na Maitre Innocent Mutabazi.

Me Innocent Mutabazi, uburanira abanyamakuru bareze ubuyobozi bwa Contact FM.
Me Innocent Mutabazi, uburanira abanyamakuru bareze ubuyobozi bwa Contact FM.

Yagize ati: “Icyo dusaba ni uko uburenganzira bw’umukozi bwubahirizwa. Icya mbere twe abahagarariye abakozi turasanga barirukanywe mu buryo budakurikije amategeko ndetse n’impamvu umukoresha yavuze mu igerageza ku rwego rw’ushinzwe umurimo mu karere, avuga ko ngo byatewe n’impamvu z’ubukungu ntago aribyo.

Hari icyo amategeko ateganya iyo ikigo gifite ingorane z’ubukungu hari uburyo ubanza kuganira n’abakozi”.

Yakomeje avuga ko aho ariho bahera bakareba abagomba gusezererwa ariko nabyo bigakorwa ari uko umukozi yahawe integuza kugira ngo abanze ashake akandi kazi, akanishyurwa ibirarane byose n’izindi mperekeza agomba guhabwa.

Nubwo uruhande rwa Contact FM rutagaragaye ngo rugire icyo rutangariza itangazamakuru, tariki 16/11/2012 niho aba bayamakuru bazagaruka kumva imyanzuro y’urubanza ku kirego cyabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uwo arbert rero n,abandi nkawe bitwaza ko ntaho umuntu yabarega bakambura abantu s,abanyamakuru gusa ndamuzi uzi iyo akanga abantu ngo ni mwene wabo wa......ahaa nzaba ndeba aho rubanda tuzajya

gatera yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Nyuma ya CONTACT FM mu nkiko, hazakurikiraho CUSTOM MEDIA/IJWI na RADIO HUGUKA

zzz yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Uretse Fred Muvunyi ntawatubwira abandi bafatanyije ikibazo kuri C.F.M

leonce yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Aba banyamakuru ko mbona basobanutse wana! Nibyo rwose tout travail merite le salaire. Nibaharanire uburenganzira bwabo kuko ntabwo byumvikana ukuntu ikigo cy’itangazamakuru nka CFM cyambura abakozi bacyo bigeze hariya.

Ubutabera buzabarenganure kandi bahabwe ibyo amategeko ateganya byose.

yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ariko abanyamakuru wagirango nta gaciro bahabwa! Kuki birukanwa uko boboneye! Dore CFM , dore Ijwi! Ibi ni ibiki koko! Nizere ko ubutabera burabarenganura hanyuma kandi Ijwi naryo rigaha ibyo abakozi baryo barisaba ! Ariko buriya naryo rizategereza inkiko! Gusa ntaho tugana pee! Birababaje!

yo yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Biteye agahinda kubona abanyamakuru barengana bene aka kagene nukuntu barenganura abantu. Ubutabera bujye bubarenganura bwihutishe imanza zabo kandi nabakoresha babo ntibakumve ko ari imana cyane ko babahemba intica ntikize

Kabeza yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka