Ubushinjacyaha bwavuze ko abaganga basanze Jay Polly na bagenzi be barasabitswe n’urumogi

Ubwo Jay Polly umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda yagezwaga imbere y’ubutabera kubera ko iwe hafatiwe urumogi, umushinjacyaha yagaragaje ko abaganga bapimye uyu muhanzi n’abandi bari kumwe basanzwemo urumogi rwinshi ku buryo budasanzwe.

Umushinjacyaha yavuze ko abaganga bemeje ko Jay Polly afite urumogi rugeze kuri dose 385 muri litiro imwe y’inkari mu gihe ubusanzwe umuntu utaranyweye urumog ariko wigeze gufata imiti yashyizwemo urumogi dashobora kurenza 20, Iki kikaba ikimenyetso ko yari yarasabitswe na rwo.

Uwitwa Mutabonwa na we ureganwa na Jay Polly bamusanzemo 338 uwitwa Benedicto basanga afite 155 mu gihe Iyamuremye we afite 198.

Jay Polly yagaragarije umucamanza ko batamusanze ari kunywa urumogi ndetse ko yaruretse kera gusa ko urwo babonye ari urwo yanyweye kera akirunywa.

Yagize ati “naretse urumogi muri 2020 sinongeye kurunywa uretse rimwe muri mutarama 2021 ni ho nongeye kugira igishuko ariko sinongeye nararuretse”.

Jay n’abo bareganwa basabye ko hakorwa ibizamini by’amaraso kuko ngo byo byerekana igihe umuntu aherukira kunywa urumogi, mu gihe mu nkari bahita babona ko urufite hatitawe igihe uruherukira.

Ku kibazo cy’urumogi rwafatiwe iwe mu rugo, Jay Polly yemeza ko ari umuntu waruzanye agamije kubafatisha kuko bamufashe atasomyeho.

Uwitwa Chemusa Mutabonwa yagaragaje ko aheruka kunywa urumogi ubwo yabaga muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo mu gihe uwitwa Benedicto yemeza ko yanywaga urumogi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kuko ho kunywa urumogi byemewe bityo ko adakwiye kubikurikiranwaho.

Aba bose bakaba barasabye gukurikiranwa bari hanze kuko batazatoroka ubutabera ndetse bemera gutanga ingwate n’abishingizi ariko bakaburana bari hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabahanzi dufite pe! Ahubwo n’abasigaye bapimwe!

Jeanpierre yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka