Ubushinjacyaha bwasabiye abari abasirikare bakuru muri FDLR gufungwa imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabiye abagabo batandatu bahoze mu mutwe wa FDLR, gufungwa imyaka 25 ku byaha bakurikiranyweho birimo n’icy’ubugambanyi.

Ni urubanza rwabaye ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, ababurana bakaba bakuriwe na Gen Leopold Mujyambere hamwe na Col Joseph Habyarimana, uzwi nka Sophonie Macebo. Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma boherezwa mu Rwanda.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza.

Abo bagabo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, ubugambanyi no kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ku nyungu za politiki.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye busobanura ko abaregwa binjiye mu mutwe wa PALIR-ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake, kandi bamwe muri bo baje mu gitero cyiswe ‘Miracle du Seigneur’, cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku baturarwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwabahamya ibyo byaha byose bakekwaho, hanyuma rukabahanisha igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza, hashingiwe ku buremere bw’ibyaha bakurikiranyweho.

Abo bagabo bahawe umwanya, baburanye bahakana ibyaha baregwa, ahubwo basaba ko bajyanwa mu ngando i Mutobo, bazirangiza bagasubizwa mu buzima busanzwe, nk’uko bigenda no ku bandi bahoze muri uwo mutwe wa FDLR, kuko ngo abenshi banyuzwa muri icyo kigo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’abaregwa, basaba ko bajyanwa i Mutobo, bakagororwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, kuko ngo aho i Mutobo hajyanwayo abatashye ku bushake bwabo, nyamara abo bo bakaba barafatiwe ku rugamba mu bitero bagabye ku Rwanda, nk’uko byagarutsweho mu nkuru ya RBA.

Biteganyijwe ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, abaregwa bakagira icyo bavuga kuri ibyo bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka