Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ntibwemeranya n’abavuga ko bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumva ubwiregure bw’abashinjwa kujya mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare cyangwa kurema imitwe nk’iyo itemewe irimo FLN na P5 ikuriwe n’umutwe wa RNC, yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urwo rubanza ruregwamo abantu 32, rwakomeje kuri uyu wa 16 Nzeri 2020, aho mu bindi byaha baregwa harimo kugirana umubano na Leta y’amahanga hagambiriwe gushoza intambara, gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo.

Abisobanuye guhera ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, bose bahurizaga ku kuba baragiye muri iyo mitwe y’iterabwoba batabishaka ndetse ahubwo ko bashutswe, kimwe n’abarimo kwiregura kuri uyu wa Gatatu, gusa ubushinjacyaha bwa Gisirikare ntibwemeranya na bo kuko hari ibimenyetso byerekana ko ibyo bagiyemo bari babizi.

Umushinjacyaha muri urwo rukiko, Cpt Jacques Rugamba, yavuze ko ubwiregure bw’abavuga ko bagiye muri iyo mitwe ku gahato budafite ishingiro kuko ngo hari amasoko bajyagamo aho bari mu mashyamba yo mu Minembwe, abatiyumvaga muri ibyo bikorwa bagatoroka cyangwa bakishyikiriza MONUSCO.

Yavuze kandi ko hari benshi babikoze uko, batoroka iyo mitwe bakomeza urugendo baza mu Rwanda kandi bakiriwe neza kuko basabye imbabazi bagaragaza ko bitandukanije n’iyo mitwe, ndetse bakaba bataranagejejwe mu rukiko.

Ibyo byashimangiwe na Maj (Rtd) Habib Mudathiru, ukomeje kuvuga ko ntawe yabujije gutoroka kuko bose bari bafite uburyo bwinshi bwari gufasha uwari kubyifuza akagenda kuko abo basirikare ngo ari bo bakoraga uburinzi ku buryo uwari kugenda atari gupfa kubimenya.

Umwe mu bavugaga ko babuze uko batoroka kubera Mudathiru ni uwitwa Mbarushimana Ildephonse unaburana ahakana icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, ariko Mudathiru agahamya ko atari byo, anatanga urugero.

Ati “Hari ubwo narwaye cyane njya kwivuriza i Burundi, mu bamperekeje na Mbarushimana yari arimo anafite imbunda. Nageze aho nambukira ndagenda na bo basubira inyuma, babujijwe n’iki gutoroka ko jyewe ntari mpari”!

Uwo Mbarushimana ngo yagiye muri P5 muri 2018 aturutse i Burundi aho yakoraga ubucuruzi, ariko akavuga ko yabeshywe ari ko kwisanga muri uwo mutwe mu mashayamba ya Congo, akongeraho ko umirimo yaje guhabwa nyuma wari uwo kurinda Maj (Rtd) Mudathiru wari umuyobozi wabo.

Aha ni ho urukiko rwahise ruvuga ko Mbarushimana yari umwizerwa muri P5 kuko nta kundi yari guhabwa akazi ko kurinda umuyobozi, bityo ko ibyo avuga y’uko yahatiwe kujya muri uwo mutwe nta kuri kurimo.

Mu bandi bireguye harimo Ngiruwera Shadrack wari waragiye muri Uganda gukora akazi ko koza imodoka, nyuma ngo haza umuntu umubwira ko agiye kumushakira akazi muri Afurika y’Epfo ariko yisanga mu mashyamba muri RDC.

Hari kandi Nsabimana Jean Marie, Habanabakize Innocent, Nsengumuremyi Janvier, Ndikumana Issa, abo na bo baburanye bahakana ko batagiye muri iyo mitwe y’iterabwoba ku bushake bwabo kuko bavanwaga aho bari mu mirimo yabo, cyane cyane i Bujumbura mu Burundi no muri Uganda, bakagenda bashutswe babwiwe ko bagiye guhabwa akazi keza bakisanga muri iyo mitwe.

Umwe mu bunganira abaregwa, yavuze ko abakiriya be batigeze bagambirira kujya muri iyo mitwe y’iterabwoba ahubwo ko babeshywe ko bagiye guhabwa akazi keza, bityo urukiko ngo rukaba rwashishoza, rukabishingiraho rubahanaguraho icyaha.

Kwisobanura ku baregwa muri urwo rubanza birakomeje, ejo ku wa Kabiri hakaba harireguye abantu 11 muri 32 baregwa ibyaha bimwe, muri bo hakaba harimo n’abari abasirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), baza gutoroka igisirikare bajya muri iyo mitwe irwanya u Rwanda, kikaba ari n’icyaha cyiyongera ku byo abandi baregwa kuko bo bari abasivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nabashinjabinyoma ahubwo, ntamitwe yiterabwoba mbonye aho. Abantu batigeze banahinguka kumupaka ngo baratera igihugu!

KAREMERA JClaude yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Nabashinja binyoma. Ntaterabwoba mbonye aho.

KAREMERA JClaude yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Imitwe yiterabwoba ariko yariteye nde? icyo kinyoma cy’itwa P5 ko ntaho ndigera numva cyateye. Nonese FDLR na FLN baduhekuye benshi bakanafatwa bakazanwa batwarwa imutobo ntibagororewe ubu bakaba babayeho neza. Baretse kudutesha igihe batubwira izo ngirwa bushinja byaha.

KAREMERA JClaude yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka