Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abarwanyi bo muri P5 barimo Abarundi bane gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare burasabira abarwanyi 37 bo mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana(barimo Abarundi bane), igifungo cya burundu nyuma yo kubashinja kugaba ibitero ku Rwanda(mu Kinigi) mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Ku itariki 19 Ukwakira 2021 Urukiko rwa Gisirikare rwari rwatangaje ko rubaye rusubitse isomwa ry’urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubanze kumva uwitwa Mbarushimana Aimé Ernest wafatiwe muri Uganda, akaba yaravugaga ko afite amakuru mashya kuri bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bwasanze Mbarushimana nta makuru mashya yari afite, ahubwo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2021 bukaba bwakomeje kuburana busabira ibihano abatari babisabiwe bakomoka i Burundi.

Aba ni uwitwa Ndayizeye Saidi, Nduwayezu Ibrahim, Ntezimana Tharcisse hamwe na Simpunga Grégoire, na bo basabiwe igifungo cya burundu kimwe na bagenzi babo 33.

Aba barundi bari bavuze ko badashobora kwemera gusabirwa igihano kuko umwunganizi wabo Me Mfashingabo atari ahari, akaba ngo yari yagiye mu mahugurwa muri Zanzibar(imwe muri Leta zigize igihugu cya Tanzania).

Abarwanyi bose barimo kuburana uko ari 37 bakurikiranyweho kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwinjiramo, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.

Banaregwa icyaha cy’iterabwoba, kugirira nabi Ubutegetsi buriho mu Rwanda, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibyo byaha bishingira ku gitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda ku itariki 04 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, bikavugwa ko abateye baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko aba barwanyi babarizwaga mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana, bakaba ngo baragabye igitero mu Kinigi kigahitana abantu 15 abandi 14 bagakomereka, ndetse bamwe mu bakomeretse bivugwa ko kugeza n’ubu bacyivuza ingaruka z’icyo gitero.

Barashinjwa n’abatangabuhamya bagera ku icyenda bavuga ko babakomerekeje bakanabicira ababo, ndetse no gusahura hamwe no kwangiza imitungo yabo, bakaba baregera indishyi.

Urukiko Rukuru wa Gisirikare(rukorera i Kanombe) rwatangaje ko ruzasoma urubanza rw’aba barwanyi ku itariki ya 07 Mutarama mu mwaka utaha wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka