Ubushinjacyaha busabiye Nsabimana Callixte igifungo cy’imyaka 25

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemera ikirego cyabwo kuri Nsabimana Callixte no kwemeza ko gifite ishingiro, kandi rukemeza ko ahamwa n’ibyaha byose bwamureze, hanyuma buvuga ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cya burundu.

Nsabimana Callixte
Nsabimana Callixte

Icyakora bwavuze ko kubera impamvu zirimo kuba ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, ndetse no mu kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo no mu mizi y’urubanza, yaremeye ibyaha akurikiranyweho, akabyicuza kandi akabisabira imbabazi, akwiye guhanishwa gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ubwo yabazwaga ndetse no mu rubanza, Nsabimana yagiye atanga amakuru menshi kandi yafashije mu iperereza no mu gukurikirana abo bafatanyije gukora ibyaha.
Bwavuze kandi ko impamvu akwiye kugabanyirizwa igihano ari uko ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, kuko nta makuru yigeze agaragaza ko yigeze akurikiranwa ngo akatirwe.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko gutegeka ko indangamuntu n’urwandiko rw’inzira by’ibihimbano byatanzwe n’igihugu cya Lesotho byafatanwe Callixte Nsabimana binyagwa, hamwe na telefoni 3 yafatanywe.

Ni mu rubanza ruri kuburanishwa n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru, ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi, rukaba ruregwamo Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka