Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu

Urubanza rw’Ubujurire ruregwamo Rusesabagina n’abandi bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN rwakomeje kuri uyu wa 24 Mutarama 2022, aho Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina na Nizeyimana Marc gufungwa burundu hagendewe ku buryo uwitwa Deogratias Mushayidi yaciriwe urubanza.

Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc basabiwe gufungwa burundu
Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc basabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha buvuga ko Mushayidi waregwaga gukoresha inyandiko zikangurira abaturage kujya mu ntambara abanje kubabibamo umwiryane, yahanishijwe igifungo cya burundu nkanswe ibitero bya FLN byo byahitanye abantu icyenda, bigakomeretsa abandi, bikanangiza imitungo yabo.

Urukiko rwafunze Mushayidi nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu ashaka guhirika ubutegetsi buriho, ibyo akabikora abanje kubiba urwikekwe n’umwiryane mu baturage akoresheje inyandiko ze.

Urukiko rwavugaga ko uwo ari we wese wagambanira igihugu cye agitezamo intambara, atitaye ku mubare w’abantu bazayigwamo, ibizangirika ndetse n’igihugu ubwacyo kigasenyuka, ari icyaha ndengakamere ku buryo rusanga Mushayidi Deogratias nta mbabazi akwiye guhabwa kubera uburemere bw’icyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ubujurire buvuga ko ibyaha Rusesabagina na Nizeyimana Marc na bo baregwa badakwiye kubibabarirwa, kuko ngo byagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’imitungo.

Umushinjacyaha yakomeje ashimangira imbere y’Urukiko rw’Ubujurire agira ati "Ingingo ya 49 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko kugabanya ibihano Umucamanza abishingira ku buremere bw’icyaha n’ingaruka cyagize, tukabona rero ibyaha Rusesabagina yahamijwe n’ingaruka byagize ku bantu n’imitungo yabo, akaba yari akwiye igihano cyo gufungwa burundu".

Bitewe n’uko Rusesabagina atari ahari kuko ngo yanze kwitabira iburanisha, nta wundi wagize icyo asobanura kuri ubu busabe bw’Ubushinjacyaha.

Urukiko rwakomeje rusoma ingingo y’ubujurire bwagejejweho n’Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’uko Nizeyimana Marc na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 20, nyamara na we ashinjwa kuba mu mutwe w’Iterabwoba hamwe na Rusesabagina.

Nizeyimana Marc ahakana ibyaha umunani aregwa, akemera kimwe gusa cyo kuba mu mutwe utemewe, n’ubwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba.

Yavuze ko atigeze aburana ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, ahubwo ngo yaburanye ku cyo kuba mu mutwe utemewe akaba ari na cyo ngo yemeye akanagisabira imbabazi.

Kuba atemera ibindi ngo yabitewe n’uko babimushinje atarabikoze ndetse n’inyandikomvugo yakorewe mu iperereza ngo iramubeshyera, kuko ngo hari aho yabwiraga ubugenzacyaha bukandika mu buryo atabivuzemo.

Yagize ati "Hari aho navugaga ngo ’sinari’ bakandika ngo ’nari’, ’si’ bakayikuraho, ibyaha rero bandega ko nakoze kugeza n’ubu simbyemera".

Ubushinjaha busabira abaregwa bagera kuri 12 mu rubanza rw’abagize Umutwe wa MRCD-FLN kongererwa ibihano, bakaba biriwe bisobanura kuri uyu wa Mbere mu Rukiko rw’Ubujurire.

Benshi muri bo bahuriza ku kutemera ko babaye mu ishyirahamwe ry’Iterabwoba ari ryo FDLR-FOCA, bo bakaryita Umutwe w’Ingabo utemewe, mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bakoze ibyaha uwo mutwe waramaze kwitwa Ishyirahamwe ry’Iterabwoba.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka