Dianne Rwigara na nyina barakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rukuru rwemeje ko ubujurire bwa Dianne Rwigana na Nyina Mukangemanyi Rwigara Adeline, ku rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo nta shingiro bufite, bagomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

JPEG - 131.7 kb
Ubujurire bwa Dianne Rwigara na Nyina buteshejwe agaciro barakomeza gufungwa 30 y’Agateganyo

Uru rubanza rusomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, rwemeje ko bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Dianne Rwigara na Mukangemanyi Rwigara Adeline bakurikiranweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda. Bajuririye icyemezo cy’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kubafunga iminsi 30 y’agateganyo.

Diane Rwigara ku giti cye akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano, bivugwa ko yakoresheje igihe yashakaga kujya ku rutonde rw’abashakaga kuba abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka