Ubuholandi bwashyikirije u Rwanda ibyavuye mu rugo rwa Ingabire i Rotterdam

Ubuholandi bwashyikirije ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyafashwe mu gikorwa cy’isaka cyakozwe mu rugo rwa Victoire Ingabire Umuhoza ruri i Rotterdam mu Buholandi mu kwezi k’ukuboza 2010.

Uyu munsi nibwo uhagarariye igihugu cy’u Buholandi mu Rwanda Ambasaderi Franc Makken yashyikirije umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga ibizingo birimo amadosiye yakuwe mu rugo rwa Ingabire Victoire Umuhoza.

Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’ubushinjacyaha bukuru kiri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru, Allain Mukurarinda, yavuze ko aya madosiye azabagirira akamaro mu rubanza ruregwamo Victoire Ingabire n’abandi bantu bane bahoze mu gisirikare cya FDLR.

Ati “Ibi bimenyetso bivuye mu Buholandi byiyongera ku bindi ubushinjacyaha bwatanze mu rubanza rumaze amezi abiri rutangiye kandi bizabufasha”.

Alain Mukurarinda akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinja Ingabire avuga ko ari ikimenyetso cyerekana ko ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe icyizere n’igihugu cy’u Buholandi kandi kirerekana umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Kohereza aya madosiye byari byarabangamiwe na Lin Muyizere umugabo wa Victoire Umuhoza; n’umuholandi w’umwunganizi we mu by’amategeko Jan Hofdijk.
Kugirango aya madosiye agezwe mu Rwanda minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi yabigizemo uruhare kuko yatangaje ko kugeza ubu urubanza rwa Ingabire rurimo kugenda neza.

Kuri ubu urubanza rurakomeje mu rukiko rukuru aho abunganira Ingabire barimo guhata ibibazo abamushinja baregwa mu rubanza rumwe nawe aribo Kapiteni Jean Marie Vianney Karuta, Lt.Col. Tharcisse Nditurende na Lt.Col. Noel Habiyambere bose bahoze mu ngabo za FDLR.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka