U Rwanda rwasabiye u Bwongereza kuryozwa kwirengagiza amasezerano bwasinye

Mu rubanza rukomeje kubera mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza i La Haye mu Buholandi, ku kibazo cy’amasezerano atarubahirijwe ajyanye n’impunzi n’abimukira bagombaga kuzanwa mu Rwanda baturutse mu Bwongereza, kuri uyu munsi warwo wa kabiri, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri uru rubanza, yasabiye u Bwongereza kuryozwa kwirengagiza amasezerano bwasinye.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, u Bwongereza ni bwo bwari butahiwe, bwisobanura ku mpamu rutubahirije amasezerano yo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, gusa mu kwisobanura kabwo, bwavuze ko nta masezerano bwishe.

Ikirego u Rwanda rwari rwaratanze muri uru Rukiko rurega u Bwongereza, gishingiye ku kutubahiriza amasezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’impunzi n’abimukira, yasinywe hagati y’impande zombi mu mwaka wa 2022.

U Rwanda rugaragaza ishingiro ry’ikirego ku wa Gatatu tarikin 18 Werurwe 2026, rwavuze ko ihagarikwa ry’aya masezerano rwarimenyeye mu itangazamakuru, aho kuba mu nzira za Dipolomasi.

Muri aya masezerano, u Bwongereza bwari bwarahaye u Rwanda Amapawundi Miliyoni 270, ariko muri Mata 2025, bwari bwemeye ko buzatanga andi Mapawundi Miliyoni 50, ndetse n’andi Mapawundi Miliyoni 50 muri Mata 2026, ibi rero ntibyubahirijwe, u Bwongereza bukaba bwavuze ko nta yandi mafaranga bwagombaga kongera gutanga, gusa ihagarikwa ry’ubu bwumvikane rikaba ritaramenyeshejwe u Rwanda ari na ho hashingiye ikirego cyarwo.

Bwisobanura ku munsi wa mbere w’iburanisha, u Bwongereza bwavuze ko Guverinoma nshya yagiyeho muri 2024, mu migabo n’imigambi yayo hari harimo guhagarika umugambi wo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, bukavuga ko bwanarumenyesheje iby’uko ayo masezerano asheshwe.

U Rwanda aha rwo rwavuze ko kuba harabaye impinduka muri politiki y’u Bwongereza, bitagombaga gutuma budakomeza kubahiriza amasezerano bwasinye, bityo ko bwagombaga gukomeza ibyo bwari bwemeye, bugaha u Rwanda amafaranga yari asigaye, kuko kutabikora ari ukwica amasezerano mu rwego rw’imari, cyane u Rwanda rwari rugerereye imyiteguro yo kwakira abo bantu.

U Bwongereza bwasabye Urukiko rw’i La Haye gutesha agaciro ikirego cy’u Rwanda, kuko ngo mu 2024, ibihugu byombi byari byarumvikanye ko amafaranga yari asigaye nk’uko byari biri mu masezerano rureka kuyakurikirana, ariko rukaba rwabiteye utwatsi kuko rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi rwari rwaramaze gukora.

Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka