U Rwanda rwajuririye icyemezo ku ifungwa rya Lt. Col Rugigana Ngabo

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwagejeje ubujurire ku rukiko rw’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, tariki 23/04/2012, rujuririra icyemezo cyafashwe n’urugereko rw’ibanze rw’uru rukiko rwemwje ko Lt. Col. Rugigana Ngabo afunze binyuranyije n’amategeko.

Aimable Havugiyaremye watanze ubujurire ku ruhande rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yavuze ko urugereko rwibanze rwihaye inshingano zitari izarwo ndetse runirengangiza amasezerano y’i Vienne bituma bakora isesengura nabi.

Kuva Lt. Col. Rugigana Ngabo yagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare, urukiko rw’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba rwinjiye mu rubanza mu buryo budakurikije amategeko ndetse n’igihe cyararenze ukurikije ibiteganywa n’ingingo ya 30 (2) y’amasezerano y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC); nk’uko Aimable Havugiyaremye yabitangaje.

Uvugira uruhande rwa Rugigana, Ladislaus Rwakafuzi, yavuze ko ibyemejwe n’urugereko rw’ibanze bikwiye gushimangirwa, avuga ko uru rukiko rufite uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana ikibazo nk’uko bigenwa n’ingingo ya 27(1) y’amateko y’umuryango wa EAC.

Mu kuboza umwaka ushize, urugereko rw’ibanze rw’urukiko rw’umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba rwavuze ko Lt. Col. Rugigana Ngabo yafunzwe amezi atanu ku buryo bunyuranyije n’amategeko y’ u Rwanda, hafatiwe ku itegeko No. 8 ryo mu 2010; nk’uko StarAfrica.com yabitangaje.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka