Turahirwa Moses yemeye ko mu maraso ye harimo urumogi yafatiye mu Butaliyani

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri izwi ku izina rya Moshions yamamaye ku myambaro ya ‘Made in Rwanda’, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2023, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho ashinjwa ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’icyangombwa cy’icyiganano.

Turahirwa n'abamwunganira mu mategeko
Turahirwa n’abamwunganira mu mategeko

Mu rubanza rwe, Turahirwa w’imyaka 32 yari aherekejwe n’abamwunganira mu mategeko babiri, Iréné Bayisabe na Frank Asiimwe, ubushinjacayaha nabwo bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyo bwashingiyeho burega Turahirwa, muri byo harimo kuba yarahinduye urupapuro rwe rw’inzira (passport), asiba ahanditse igitsina gabo ashyiraho gore, ahindura n’imyaka.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko yakoresheje urumogi mu bihe bitandukanye, ndetse ngo banabonye agapande k’urumogi mu ishati yari iri mu cyumba cye.

Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bitandukanye bwashingiyeho burega Turahirwa, harimo ibipimo byatanzwe na Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory), bigaragaza ko yakoresheje urumogi mu buryo butemewe n’amategeko, n’ikiganiro yagiranye n’umuntu uba mu Butaliyani, aho yohereje Pasiporo ye y’inyiganano.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumufunga by’agateganyo iminsi 30, bushimangira ko ibyaha ashinjwa bishobora kumuhesha igifungo cy’imyaka irenze ibiri kandi ko ashobora gutoroka ubutabera aramutse ari hanze.

Mu bwiregure bwe, Turahirwa yasobanuye ko ibiyobyabwenge basanze mu maraso ye ari urumogi yatumuye ari mu Butaliyani aho yamaze imyaka ibiri, naho icyaha cyo gukoresha Pasiporo y’inyiganano, yagihakanye avuga ko iyo babonye ari iyo yagombaga gukoresha muri filimi ye nshya ari hafi gusohora, yitwa ’Kwanda Season One.’

Yanongeyeho ko atigeze yambara ishati bavuga basanzemo agapande k’urumogi.
Bayisabe Iréné, umwe mu bamwunganira, yavuze ko nta cyaha kiri mu kuba yarahinduye Pasiporo ye, kuko ngo atashoboraga kuyikoresha agiye mu rugendo cyangwa ngo agire ahandi ayerekana. Bayisabe yanashimangiye ko urumogi umukiliya we ashinjwa rwakoreshejwe hanze y’Igihugu.

Turahirwa n’abamwunganira mu mategeko berekanye ibishobora gushingirwaho arekurwa by’agateganyo, birimo mushiki we, se n’ikigo cye cya Moshions abamwunganira bavuga ko gifite agaciro ka Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza yanzuye ko icyemezo ku ifungwa cyangwa irekurwa ry’agateganyo, kizafatwa ku itariki 15 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka