Turahirwa Moses yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge
Urukiko Rwisumbuye rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, rwatangiye kuburanisha urubanza rw’umunyamideri Moses Turahirwa, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umucamanza wari uyuboye urubanza yatangiye iburanisha asoma imyirondoro ya Turahirwa, na we arayemeza, hanyuma ubushinjacyaha busoma ibyo aregwa, birimo gukoresha, kubika no kwikorera ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Twahirwa yatabwaga muri yombi tariki 14 Mata yasangwanywe udupfunyika 13 turimo urumogi. Bwanagaragaje ko yemeye ko yarukuye muri Kenya, bikaba ari byo byashingirwagaho mu kumushinja kwikorera ibiyobyabwenge.
Turahirwa Moses wamamaye kubera inzu ye idoda imyambaro izwi nka Moshions, yitabye urukiko ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, akaba yiyemereye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ahakana ibivugwa n’ubushinjacyaha ku rugero rwabyo, kuko we yemeza ko yari afite urumogi rutarenga amagarama abiri (2g), ndetse ngo ntiyigeze akora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ahubwo ngo yazanye ducye cyane ku giti cye nk’uko yabivuze mu rukiko ngo aruvanye muri Kenya.
Ubushinjacyaha ariko bwabiteye utwatsi buvuga ko atari ubwa mbere Turahirwa afatanwa urumogi. Mu Kuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no guhimba inyandiko.
Bushingiye ku iperereza rigikomeje ndetse n’ibyaha yakoze mu bihe byashize, ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa afungwa by’agateganyo kugira ngo atazabangamira iperereza.
Mose n’abamwunganira mu mategeko bahakanye icyaha cyo gutwara ibiyobyabwenge, bavuga ko yahatiwe gusinya inyandiko yemera ibyo atakoze. Umwunganizi we yagarutse ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bivugwa ko afite, avuga ko yigeze gusuzumwa n’umuganga wo muri Amerika ndetse ko ari mu nzira yo kwivuza.
Turahirwa yanavuze ku butumwa yanditse kuri Instagram kuri Perezida Paul Kagame, avuga ko bushobora kuba bwaragize uruhare mu ifatwa rye, yongeraho ko yasabye imbabazi Perezida, kandi ko yatangiye kwivuza no kujya mu biganiro bijyanye n’ubuvuzi bwo mu mutwe. Amaze kwisobanura, yavuze ko arahiriye imbere y’urukuko n’umuryango, n’Imana, ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko ruzafata umwanzuro ku ifungwa n’irekurwa rya Turahirwa ku wa Gatanu 09 Gicurasi 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|