Sous-Lieutenant Seyoboka yanze kuburanira mu rukiko rwa Gisirikare

Sous-Lieutenant Seyoboka Henry Jean-Claude uregwa gukora Jenoside, yasabye Urukiko rwa gisirikare gusuzuma impamvu ataburanishwa n’Urukiko Rukuru kandi aregwa ibyaha bikomeye.

Seyoboka arashaka kuburanira mu rukiko rukuru
Seyoboka arashaka kuburanira mu rukiko rukuru

Hamwe n’umwunganira Me Albert Ngirabatware, basobanuye ko u Rwanda na Canada (aho Seyoboka yaturutse), byumvikanye kohererezanya abanyabyaha; kandi ngo iyo bimeze bitya uwoherejwe mu Rwanda aburana ahereye mu Rukiko Rukuru.

Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Canada ubwo icyo gihugu cyoherezaga Leon Mugesera, yateganyaga ko agomba kuburana ahereye mu Rukiko Rukuru kandi abamwunganira bakishyurirwa na Leta y’u Rwanda.

Seyoboboka nawe akavuga ko ari ko u Rwanda rwumvikanye na Canada ku bijyanye na dosiye ye, ariko Ubushinjacyaha burabihakana ko Leta ya Canada yamwirukanye nta bwumvikane bubayeho.

Iyi ni inzitizi yiyongereye ku kuba Seyoboka avuga ko agomba kwishyurirwa na Leta amafaranga yo guhemba umwunganizi we, kuko ngo “amasezerano abiteganyiriza umuntu woherejwe n’ikindi gihugu”.

Ubushinjacyaha buvuga ko bitewe n’uko Seyoboka nk’umusirikare ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, igihugu cye cy’u Rwanda cyamwakiriye kizamuburanisha hashingiwe ku mategeko yacyo.

Itegeko ngenga rigena ububasha bw’inkiko mu Rwanda, ingingo ya 137 ivuga ko abasirikare bose bakoze ibyaha ibyo ari byo byose birimo ibya Jenoside, baburanishwa n’Urukiko rwa gisirikare.

Impaka ku birebana niba Seyoboka yaroherejwe na Canada cyangwa yarirukanywe, nizo zatumye Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo rwanzura ko ruzongera kuburanisha uru rubanza ku itariki ya 07/7/2017, rumaze gusuzuma ububasha rubifitiye.

Seyoboka ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Kiyovu aho yari umusirikare mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda FAR; yagejejwe i Kigali ku itariki ya 18 Ugushyingo 2016, ava mu gihugu cya Canada yari yarahungiyemo.

Ubwo Seyoboka aheruka mu rukiko mu kwezi kwa Mata gushize, yavugaga ko adashobora kuburana mu gihe Ministiri w’Ubutabera ataramwandikira amwemerera ko Leta izamwishyurira umwunganira mu mategeko.

Ministiri w’Ubutabera Johnston Busingye akaba yarandikiye Urukiko ahakanira Seyoboka ko atari mu “cyiciro cy’abagomba guhabwa ubwo bufasha”, kuko ngo atoherejwe ku bw’amasezerano cyangwa Urukiko Mpuzamahanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko igihugu cya Canada cyategetse ko Seyoboka atagomba guhabwa ubuhunzi nyuma y’imyaka 20 yari akimazemo, bitewe n’uko ngo yari yarahishe ko yabaye umusirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yari umuhezanguni...Muzi muri za ’89 yiga muri ETO KICUKIRO...

@@@@ yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Nsenga niba ali umwere naburane. abyererekane ubutabera abubone, niba yaragiye muli Genocide ahanwe buriya kuva muli za 59 abahutu bamwe benshi bari bazi ko kwica umututsi atali icyaha ndetse nababishe bajyaga, mu kiriziya bagahazwa, abandi bakajya kwifunguro no muli genocide byarabaga, ntibabiretse misa zarabaga izindi nsengero, nuko, byari byarabaye ibisanzwe na bana babo bahabwa inyigisho nababyeyi na leta nyuma ya 94 niho batangiye guhanwa kubyo bakoze kunyigisho mbi bahawe niwabo bapfuye babaraze, umuvumo, wurwango, ababigiyemo bakamenyekana, bahanwe, nabatamenyekana biriya barafunze, mumutima nuko wenda ntawo, bafite bamwe ubona barasaze uko bahanwa nigihano gito ubundi bari guhabwa nkicyo bakoze abana bu Rwanda bakwiye kwigishwa, cyane amateka yibyabaye bakigishwa, nababyeyi na leta ayo madini atarakoze, akazi kayo ngo abantu batinye amaraso yuwaremwe ni mana ndetse bamwe mulibo bakabigiramo uruhare babijjyamo babyigisha, babirerebera, baceceka abo bose bihane batazarimbuka kuko nihahandi twese ni mwirimbi aliko siho birangirira*

lg yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Uyu mugabo yize muli ESM,Ecole Superieure Militaire.Muli 1994,yali afite imyaka 28.
Akomoka ku Gisenyi.Yali umukwe wa Colonel SAGATWA Elie wapfanye na Habyarimana mu ndege.Birababaje kubona dukoresha ubwenge imana yaduhaye twicana,tukiba,tugasambana,tukarwana,etc...
Ababikora bose,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.This is stupid.Kwica umuntu imana yiremeye,uba usuzuguye imana yamuremye.Ejo kandi nawe uba uzapfa,ukabora.Aho gukora ibibi,no kwibera mu gushaka ibyisi gusa utitaye kubyo imana idusaba,uba utazabona ubuzima bw’iteka imana ibikiye abantu bayumvira,nubwo ari bake cyane.Ikindi kandi,ntabwo uba uzazuka mu munsi w’imperuka (Yohana 6:40).Nubwo padiri na pastor bakubwira ko iyo upfuye uba witabye imana.Nabo baba bishakira imibereho.Sibyo,ahubwo uba upfuye utazongera kubaho.Soma Umubwiriza 3:19,20 wumve uko bigenda iyo dupfuye.Cyokora abakora ibyo imana idusaba,bazazuka ku munsi w’imperuka.

BAHATI Thomas yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ariko urumva wowe uri ubuzima? Ni uburenganzira bwe bwo kunyuranya, kuvuga icyo ashaka, kandi uretse ababyirengagiza nkana hari ibyo uruhuke rwirengagiza ubutabera bw’ruganda buba barabitaye n’ubundi bihugu mu guhererekanya abanyabyaha.ikindi kandi kugeza aracyari umwere imbere y’amategeko .Mwe rero nominate mupfa kugaruka aho mbone ngo muravuga. Niba mushobora kuvuga mujye mujya kabugira mu rukiko.

Rubayita yanditse ku itariki ya: 2-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka