Salongo uzwi nk’umupfumu yahakanye ibyo aregwa, asaba kurekurwa
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba inyandiko mpimbano n’iyezandonke.
Ibyo byaha ngo yabikoze avuga ko avura indwara zitandukanye, akagenda atanga ibiganiro kuri YouTube, avugamo ko afite ububasha bwo kugarura ibintu byibwe bigatuma abantu bamwizera nyamara ibyo yababwiye ntibibe.
Muri uru rubanza ubushinjacyaha bwavuze ko abantu 13 aribo bamaze gutanga ikirego ko yababeshye ntakore ibyo bumvikanye.
Ubushinjacyaha bwavuze amazina y’abo yashutse akabarya amafaranga bashakaga kugaruza ibyo bibwe ariko ntibyagaruka kuko yabeshyaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amafaranga Salongo akura muri ubwo butubuzi ayakoresha mu bikorwa bitandukanye aho hamaze kubarurwa imitungo itimukanwa itandukanye harimo ibibanza 14 birimo n’ibyubatswemo inzu zigeretse hakaba hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane agaciro k’ubutunzi bwe.
Hari kandi ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza avuga ko akora birimo kubaka imihanda, gufasha impfubyi, gufasha abakene n’abapfakazi ko ibyo bintu byose Salongo abikora akoresheje ayo mafaranga aba yariganyije.
Ibindi bimenyetso bigaragaza ko Salongo yari umutekamutwe ngo ni ibyafatiriwe birimo amagi, impu, ibisimba n’ibikombe birimo imiti, n’ibiganiro yatangiraga ku mbuga nkoranyambaga.
Salongo wari wunganiwe n’abanyamategeko bane babwiye Urukiko ko uwo bunganira akwiye gufungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko ibyagezweho mu iperereza bitagize impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikinyweho.
Salongo yateye utwatsi ibyo aregwa, asaba kurekurwa. Yavuze ko nta muntu yigeze asezeranya ko namuvura ntakire azamusubiza amafaranga ye.
Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo yahakanye ibyaha aregwa byose avuga ko nta shingiro bifite.
Yasabye ko yahuzwa n’abamurega ko yabambuye amafaranga ye akareba koko niba barageze iwe atari abamubeshyera.
Mu kwisobanura kwe ntajya kure y’ibyo Ubushinjacyaha buvuga kuko na we yemera ko yahabwaga amafaranga akayita ayo gusuzuma ababa baje bamugana.
Ku mitungo atunze avuga ko ubushobozi yabukuye muri Uganda aho akorera ibikorwa by’ubucuruzi. Yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko afite umuryango ufite ibibazo bitandukanye birimo n’uburwayi bw’umugore we ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso n’abandi bantu yitaho bo mu miryango ye.
Ohereza igitekerezo
|
Ndumva ibyo akora ntaho bitaniye na Lotto yirirwa yamamaza ubushukanyi bwo gutega ngo abana b’u Rwanda bunguke kd babeshywa. Nhba ari business yemewe rwose na Salongo ahabwe ubutabera cg bafunge na Lotto kuko zihombya abantu utwabo kumaherere nyamara nizo ziharira umwanya munini muri gahunda z’amakuru atambuka hose mu rwatubyaye.
Ahubwo akatirwe icya burundu kuko ibyo akora si byo
Bamurekurekuko ibyo akorabyemewe keretse niba bashaka kumufatakunda akicwaninzara kd ibyoakora birakoracyane kuko ubuvuzigakondobwemewe mu Rwanda abobavugango yarababeshye nubusanzwe ujyakwamugangabakubwirako uzahava ukize bikarangira uhaguye kobobadafungwase kd barangaranye umurwayi iryonihohoterwap