- S/L Seyoboka Herni Jean Claude mu Rukiko rw’ibanze rwa Gisirikare i Nyamirambo
Uyu musirika w’imyaka 50 yahoze mu Ngabo za FAR, arashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Yashyikirijwe urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016.
Iburanishwa ryatangiye Seyoboka nta Mwunganizi afite, abacamanza bamubajije aho ari, ababwira ko atazi impamvu ataje kuko yari azi gahunda y’ iburanisha ry’uyu munsi.
Yanabajijwe niba ashobora kuburana umwunganizi we adahari, asubiza ko ari ubwa mbere ageze imbere y’urukiko, atazi kuburana.
Urukiko rumaze kumva ibisobanura bye, rwanzuye ko ari uburenganzira bwe kuburana yunganiwe, rumuha igihe cyo kuvugana n’umwunganizi we bakazagaruka mu iburanisha tariki 01 Ukuboza 2016.
Seyoboka yoherejwe na Canada agezwa mu Rwanda tariki 11 z’uku kwezi. Yaje kuburana ku byaha bitatu birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.
- Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa ku itariki ya 1 Ukuboza
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahisemo ko uyu mugabo w’imyaka 50 aburanishwa n’inkiko za gisirikare, kuko ibyaha bya Jenoside aregwa yabikoze ari umusirikare.
Uyu Musirikare yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca za Nyarugenge gufungwa imyaka 19 nubwo atari ahari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|