Rutsiro: Abangije imitungo yacu badusabye imbabazi babikuye ku mutima twabababarira -Abarokotse Jenoside

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bangirijwe imitungo baravuga ko n’ubwo batishyuwe ibyabo byangijwe ababikoze baramutse babasabye imbabazi bivuye ku mutima bazitanga.

Ibi babitangaje ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015 ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu rwego rwo kureba aho abangije imitungo bageze bishyura abo bangirije.

Abangirijwe imitungo muri Jenoside bavuga ko zimwe mu mpamvu abagomba kubishyura batanga ari ubukene abandi bakinangira burundu, ariko ngo ikibabaje ni uko nta bafata umwanya ngo basabe imbabazi kandi ngo bazihabwa.

Abaturage basobanuriwe ko kwishyura imitungo bangije muri Jenoside ari ugushyigikira ubumwe n'ubwiyunge.
Abaturage basobanuriwe ko kwishyura imitungo bangije muri Jenoside ari ugushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Mpfizi Théogene utuye mu Kagari ka Karambo yagize ati “Njyewe nangirijwe imitungo y’ababyeyi banjye, abayangije uretse abo nababariye ntibanyishyuye aho bamwe bavuga ko nta bushobozi, abandi ukabona basa n’abinangiye, ariko uwo ari we wese wangije imitungo yacu aje ansanga akansaba imbabazi abikuye ku mutima namubababarira”.

Mukamakuza Léonille nawe avuga ko abangije imitungo y’iwabo batamwishyuye, ariko akemeza ko uwazindurwa no kumusaba imbabazi yabitekereje yazimuha, kuko ngo n’ubundi ikibura ni uko ababahemukiye batemera icyo cyaha ngo banagibasabire imbabazi.

Bamwe ngo bateye intambwe basaba imbabazi kandi barazihabwa.
Bamwe ngo bateye intambwe basaba imbabazi kandi barazihabwa.

Nyamara n’ubwo hari abatarasaba imbabazi abo bangirije imitungo, hari bamwe bateye iyo ntambwe.

Rutembera Yowasi, wangije imitungo y’uwitwa Yamfashije yabwiye Kigali Today ko yumvise umutima umukomanga agasaba imbabazi kandi akazihabwa, akaba agira inama abangije imitungo y’abandi gusaba imbabazi kuko ngo bituma umuntu atuza.

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yasabye abishyura imitungo bangije kuyishyura cyangwa bagatera intambwe yo gusaba imbabazi, ndetse anasaba abangirijwe imitungo ko bakomeza intambwe batangiye yo kubabarira ababagana.

Umukecuru yasabye imbabazi mu ruhame kubera imitungo yangijwe n'umugabo we arazihabwa.
Umukecuru yasabye imbabazi mu ruhame kubera imitungo yangijwe n’umugabo we arazihabwa.

Muri ibi biganiro hanabonetse umuntu umwe wahise asaba imbabazi ku mugaragaro uwo yangirije imitungo ahita anazihabwa, bityo n’abandi bakaba bashishikarizwa gusaba imbabazi mu rwego rwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uyu murenge wa Mukura hagaragara imanza 38 zitararangizwa mu gihe mu karere muri rusange hagaragara imanza 700 zitararangizwa.

Mbarushimana Cissé Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka